Kiyovu Sports ishobora gutungurana igasinyisha Bokota Labama | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kiyovu Sports ishobora gutungurana igasinyisha Bokota Labama

Kiyovu Sports ishobora gutungurana igasinyisha Bokota Labama

Nyuma yo kubona rutahizamu w’Umukongomani  waciye hano mu Rwanda mu makipe atandukanye Bokota ari mu ikipe ya Musanze ndetse bikavugwa ko batararangizanya bakiri mu biganiro, umutoza wa Kiyovu Sports Cassa Mbugo Andrew aratangaza ko koko bibaye ari byo ndetse akaba nta masezerano ya URA afite nabo bareba uburyo bamuganiriza kuko ari umukinnyi mwiza.

Bokota Kamana Labama  ku munsi w’ejo yagaragaye akinira ikipe ya Musanze FC mu mukino wa gishuti bakinaga na Kiyovu Sports, gusa yemeza ko atarasinyira iyi kipe yo mu majyaruguru.

Nyuma y’uyu mukino aganira n’itangazamakuru Cassa Mbungo yatangaje ko Bokota ari umukinnyi mwiza nk’uko yamubonye kandi ko amateka afite hano mu Rwanda yivugira bityo ko niba nta masezerano agifite muri Uganda ashobora kujya mubo umuntu yatekerezaho.

Yagize ati”Bokota ni umukinnyi mwiza kandi amateka afite hano mu Rwanda umuntu arayazi kandi n’aho yarari yakinaga ariko nibaza ko Bokota atararangiza amasezerano ye muri Uganda Revenue Authority(URA) ariko niba yaboneka ashobora kujya mubo umuntu yatekerezaho.”

Uyu mugabo bivugwa asigaranye amezi atatu ku masezerano yari afite hariya muri Uganda. Ibi Cassa Mbungo yabitangaje nyuma yo kutemezwa n’imyitwarire y’abakinnyi bari bamaze iminsi bakoreramo igeragezwa aho avuga ko ari abakinnyi beza ariko bakaba hari ibyo bakibura.

Ayisinyiye ntibyaba ari ubwa mbere akiniye iyi kipe ya Kiyovu Sports kuko no muri 2012 yari umukinnyi w'iyi kipe yambara umweru n'icyatsi.

20/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content