Diamond yasubije abibwira ko kwamamara kwe abikesha abapfumu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Diamond yasubije abibwira ko kwamamara kwe abikesha abapfumu

Diamond yasubije abibwira ko kwamamara kwe abikesha abapfumu

Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko abibwira ko yaba yaramamaye binyuze mu nzira z’ubupfumu bibeshya ahubwo abikesha gukora cyane no gusenga Imana.

Uyu muhanzi uri mu bahanzwe amaso muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika muri rusange, ni umunyagikundiro kandi yirahirwa na benshi kubera ukuntu ibikorwa bye bimaze kwamamara.

Diamond Platnumz uri mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 mutarama 2018, yavuze ko ubwamamare afite  ntaho buhuriye n’imbaraga za sekibi nk’uko benshi baba babyibwira.

Yagize ati”Icya mbere ndashaka kugira inama urubyiruko rwo mu karere dutuyemo ka Afurika y’Uburasirazuba,  ntushobora guhirwa unyuze muri izo nzira z’ubupfumu, ubaye utekereza gutyo wazapfa uri umukene.”

Yunzemo ati “Uwo ukurikira ngo agufashe muri izo nzira z’ubupfumu afite umwana we kandi ugasanga nawe ni umukene, ubwo se aba agukunda bingana iki ku buryo yaguha ikintu atahaye umwana we?”

Diamond yavuze ko nta rindi banga yakoresheje kugira ngo amenyekane cyane ndetse anigwizeho ubwamamare n’igikundiro ahubwo yemeza ko gukora cyane no gusenga aribyo bituma umuntu atera imbere, uyu muhanzi yavuze ibanga afite ryihariye rinakomeza kumuteza intambwe ari isengesho rya munani z'ijoro.

Yongeye kwemeza ko kuba abamufasha mu muziki bazi icyo gukora ari kimwe mu bikomeza kuzamura urwego rw’umuziki we.

Diamond ari muri gahunda yo kuzamura umuziki wo mu Rwanda ndetse yanavuze ko akunda u Rwanda kubera ukuntu Abanyarwanda bamwitaho ndetse n’u Rwanda rukaba ruhorana isuku.

Uyu muhanzi ugiye kuzana ibikorwa bye mu Rwanda birimo Radio na Televiziyo bya Wasafi arateganya no kuzana studio ya Wasafi mu Rwanda  agatangira kuzamura abahanzi batandukanye b’abanyempano byose bigakorwa bitarenze uyu mwaka wa 2018.

20/Jan/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(7)
iraduha saido stanley
byashoboka kko ukuntu yam a mayemo ntibisanzwe kbx arabasha Dana!
Pascal
Haaa!Yoba Asengera Mwidini IRihe?
Egide_(Tha True Boy)
Nibyiza cyane nakomz
yassin
we proud Of u guy wlcm gusa abakobwa bacu ahAaaaa
alline 4 weeks ago
hhh azabigarurira boseee
Innocent
I really like like diamond platnumz mu toto wa tandare he is very nice man
NGENDAKUMANA Jean Marie
Arakoze Kudusigurira Natwe Wiyumvirako Akorana Nabapfumu Kuko Indirimbo Ziwe Zirakundwa Cane.
hitimana hassan
yaba agukunda bingana iki?
Sponsored Content