Iradukunda Liliane yavuze intwaro yitwaje izamufasha kwitwara neza muri Miss Rwanda 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Iradukunda Liliane yavuze intwaro yitwaje izamufasha kwitwara neza muri Miss Rwanda 2018

Iradukunda Liliane yavuze intwaro yitwaje izamufasha kwitwara neza muri Miss Rwanda 2018

Iradukunda Liliane umwe mu bahagarariye intara y' u Burengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda 2018, avuga ko ashaka kuba Nyampinga w'u Rwanda kuko ari ibintu yiyumvisemo kuva mu bwana bwe.

Kuwa 14 Mutarama 2018 nibwo mu Ntara y'Uburengerezuba hatowe abakobwa 6 bazayihagararira mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda 2018.

Muri abo harimo umukobwa w'imyaka 18 witwa Iradukunda Liliane. Ni umukobwa w'inzobe, afite uburebure bwa metero 1 na santimero 70 akaba apima ibiro 57.

Mu kiganiro na Eachamps Iradukunda yatangaje ko kuva mu bwana bwe yahoraga avuga ko azaba Nyampinga w'u Rwanda, akaba yumva igihe ari iki ngo akabye inzozi ze.

Yagize ati "ni ibintu natekereje kuva kera, nkiri umwana najyaga mbivuga numva ndi kwikinira, bigenda bikura numva ko nindangiza kwiga ngomba guhatanira ikamba. Hari n'abandi bambwiraga bati 'wabikora wakabinshishikariza, nkumva bitumye nigirira icyizere."

Iradukunda Liliane avuga ko ababyeyi bamuri inyuma mu rugendo rwo gukabya inzozi ze n'ubwo hatabura abamuca intege.

Uyu mwari urangije amasomo ajyanye n'ubukerarugendo muri APADE Kicukiro avuga ko umushinga ashaka kuzashyira mu bikorwa naramuka abaye Nyampinga, ari uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye kumuco.

Yagize ati "umushinga wanjye ni uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco , nkabushyiramo imbaraga cyane cyane urubyiruko , kuko ubukerarugendo bushingiye ku muco ntabwo babwitaho cyane, bumvako basura Nyungwe gusa ntawe ndumva avuga ko ashaka gusura nko mu rukari ngo yige.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 mutarama 2018 ijojonjora ryo gushaka abakobwa bazahagararira intara n’umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda riri bukomereze mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye.

Kuva mu bwana bwe Liliane afite inzozi zo kuzaba Nyampinga w'u Rwanda

20/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(15)
mutabaza yusufu
mbega weee njye narishimye rnkuko urasobanunse
Charles
urimwiza kbx
Liliane fan
Mana weeee mbega akana kezaa!!ibi bintu sinabikurikiraga ariko aka ko nzagatora niko gakwiye kuba miss Rwanda pe!!
Umufana wa Lily
uyu mukobwa nkimubona yankoze kumutima Njya gusenga mbonekerwa ko ariwe uzatubera Nyampinga ariko murebe Ubwiza afite murebe iyo nzobe itarisize mukorogo liliane ntunzi nanjye sinkuzi ariko nutaba miss nzajya gutanga ikirego Umufana wawe ku mutima no kumubiri
higo
Uyumwari arabikwiye rwose peer!
Niyontwari david
Tukurinyuma kandi inzozi zawe nicyo gihe zigere
Niyontwari david
Tukurinyuma kandi inzozi zawe nicyo gihe zigere
Niyontwari david
Tukurinyuma kandi inzozi zawe nicyo gihe zigere
Akacu mike
We for you iradukunda Liliane!! She's humble girl kndi ukunda abantu kandi ufite numushinga mwiza, kndi n'ubwiza arabufite ugisigaye nukumwihera ikamba!! Ahubwo mureke tumushyigikire
Akacu mike
We for you iradukunda Liliane!! She's humble girl kndi ukunda abantu kandi ufite numushinga mwiza, kndi n'ubwiza arabufite ugisigaye nukumwihera ikamba!! Ahubwo mureke tumushyigikire
More Comments
Sponsored Content