MissRwanda2018: Intara y'Amajyepfo iheruka kuvamo Nyampinga muri 2012, igiye kubona abayihagarira (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Intara y'Amajyepfo iheruka kuvamo Nyampinga muri 2012, igiye kubona abayihagarira (Amafoto)

MissRwanda2018: Intara y'Amajyepfo iheruka kuvamo Nyampinga muri 2012, igiye kubona abayihagarira (Amafoto)

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2018 nibwo hamenyekana abakobwa 6 bazahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Ijonjora ryo mu Ntara y’Amajyepfo riri kubera mu Karere ka Huye muri Hotel Credo.  Rije rikurikira andi yabereye mu mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, no mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Intara y'Amajyepfo niyo yagaragayemo ubwitabire buri hejuru dore ko hari hiyandikishije abakobwa 30 ariko abemerewe gukomeza bakaba ari 14 ari bo Ikirezi Mpore Marie Wivine, Agasaro Charlene (cm175 na kg 64), Umunyana Shanitah(cm184 na kg 55), Umutoniwase Anastasie(cm180 na kg60), Dushimimana Lydia (cm170 na kg 57), Ishimwe Noriella(cm170na kg 51), Nzakarerimana Gloria (cm171 na kg 65), Mushombokazi Jordan(cm171 na kg 56),Uwase Ndahiro Liliane (cm 174 na kg 69), Irakoze Vanessa( cm 177 na kg60), Kwizera Claire (cm 171 na kg 55), Umuhire Rebecca (cm 170 na kg 56), Irabishoboye Grace (cm 170 na kg 60),  na Bampire Diane (cm 170 na kg 60).

Intara y’Amajyepfo iheruka kugira iwayiserukiye wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2012 kubwa Mutesi Aurore Kayibanda. Aha kandi ni naho haturutse Bagwire Keza Joana Nyampinga w’Umurage (Miss Hertage 2015).

Mu mwaka wa 2017 Intara y’Amajyepfo yari yahagarariwe n’abakobwa bane ari bo Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu, Mutesi Aisha,  Umutoniwase Belinda na Helene Urayeneza.

Abakobwa barabaza gutanga imyirondoro

Ibiro n'indeshyo ni ibigenderwaho ngo umukobwa yemererwe guhatana muri Miss Rwanda 

Kwizera Claire

Irashoboye Grace

Irakoze Mpore Marie Wivine

Ishimwe Noriella

Uwase Ndahiro Liliane

Umuhire Rebecca

Agasaro Charlene

Umunyana Shanitah

Dushime Imana Lydia

Umutoniwase Anastasie

Mushombokazi Jordan

Nzakorerimana Gloria

Bampire Diane

20/Jan/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content