Heroes Cup: Police FC y'abakinnyi 10 itsinze APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Heroes Cup: Police FC y'abakinnyi 10 itsinze APR FC

Heroes Cup: Police FC y'abakinnyi 10 itsinze APR FC

Umukino ufungura irushanwa ry'Intwari wahuzaga ikipe ya APR FC na Police FC urangiye ikipe ya Police FC yabonye ikarita itukura itsinze APR FC igitego kimwe ku busa.

Abasore ba APR FC batangiye bashaka igitego ku kabi na keza abasore nka Lague Byiringiro bagoye ba myugariro ba Police FC ariko igitego kirabura.

Police FC yaje kubona ikarita itukura ku munota wa 30 ihawe umuzamu Bwanakweli Emmanuel nyuma yo gukurura Martin Fabrice wari usigaje kurangiriza umupira mu izamu.Byabaye ngombwa ko havamo Munezero Fiston hinjiramo umuzamu Nduwayo Bariteze Danny.

Ku munota wa 45 Habimana Hussein yaboneye Police FC igitego cya mbere agitsinze n'umutwe ku mupira w'umuterekano wari utewe na Muvandimwe JMV. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 1 cya Police FC ku busa bwa APR FC.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Jimmy Mulisa akuramo Issa, Maxime na Blaise hinjiramo Iranzi Jean Claude, Nkinzingabo Fiston na Twizerimana Onesme.

Iyi kipe yari yongereye imbaraga mu busatirizi yakomeje gusatira cyane ariko igitego kirabura.

APR FC yaje gukora indi mpinduka havamo Ngabonziza Albert hinjiramo Tuyishime Eric. Ku ruhande rwa Police FC havuyemo Nsengiyumva Moustapha asimbuzwa Umwungeri Patrick.

APR FC yakomeje gusatira cyane ariko igitego cyo kwishyura kirabura, umukino urangira ari 1 cya Police FC ku busa bwa APR FC.

Hakaba hagiye gukurikiraho umukino ugiye guhuza Rayon Sports na AS Kigali.

11 babanjemo ku mpande zombi

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Nishimwe Yves, Muvandimwe JMV, Twagizimana Fabrice, Munezero Fiston, Nzeyimana Mirafa, Nsengiyumva Moustapha, Nzabanita David, Songa Isai na Ndayishimiye Antoine Dominique.

APR FC: Mvuyekure Emery, Rukundo Denis, Ngabonziza Albert, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Sekamana Maxime, Twizeyimana Martin Fabrice, Byiringiro Lague, Itangishaka Blaise na Bigirimana Issa. 

Tags

20/Jan/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content