MissRwanda2018: Abakobwa 10 nibo bazahagararira Intara y'Amajyepfo (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Abakobwa 10 nibo bazahagararira Intara y'Amajyepfo (Amafoto)

MissRwanda2018: Abakobwa 10 nibo bazahagararira Intara y'Amajyepfo (Amafoto)

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2018 hatowe bakobwa 10 bagomba kuzahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Iri jonjora ryabereye mu karere ka Huye, kuri Hotel Credo aho hari hatowe abakobwa benshi ugereranyije n’andi majonjora yabaye mu ntara zabanje.

Abakobwa bahatanye  14 ari bo Ikirezi Mpore Marie Wivine, Agasaro Charlene (cm175 na kg 64), Umunyana Shanitah(cm184 na kg 55), Umutoniwase Anastasie(cm180 na kg60), Dushimimana Lydia (cm170 na kg 57), Ishimwe Noriella(cm170na kg 51), Nzakarerimana Gloria (cm171 na kg 65), Mushakambakazi Jordan(cm171 na kg 56),Uwase Ndahiro Liliane (cm 174 na kg 69), Irakoze Vanessa( cm 177 na kg60), Kwizera Claire (cm 171 na kg 55), Umuhire Rebecca (cm 170 na kg 56), Irabishoboye Grace (cm 170 na kg 60),  na Bampire Diane (cm 170 na kg 60).

Nk’ibisanzwe abakobwa bose batambutse imbere y’akanama nkempurampaka, aho babazwaga ibibazo bitandukanye.  Icyagaragaraye ni uko abakemurampaka bagiye bagaragaza cyane ko batanyuzwe n’ibyo bamwe mu bakobwa basubije  aho batanze oya cyane ahandi bakifata.

Nyuma yo kwiherera akanama abagize akanama nkempurampaka batangaje abakobwa 10 bakomeza mu cyiciro gikurikiyeho ari bo 

 1.Dushimimana Lydia

2 . Irakoze Vanessa

3 . Ishimwe Noriella

4 . Ikirezi Mpore Marie Wivine

5 . Nzakorerimana Gloria

6 . Umunyana Shanitah

7 . Umuhire Rebecca

8 . Uwase Ndahiro Liliane

9 . Mushombokazi Jordan

10 . Umutoniwase Anastasie

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2018 harakurikiraho ijonjora ry’abazahagararira Intara y’Uburasirazuba, aho naho biteganyijwe hazatorwa abakobwa 6.

Abakobwa 10 bahagarariye Intara y'Amajyepfo

Dushimirimana Lydia

Irakoze Vanessa

Ishimwe Noriella

Nzakorerimana Gloria

Umunyana Shanitah

Umuhire Rebecca

Uwase Ndahiro Liliane

Mushombokazi Jordan

 

20/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...