MissRwanda2018: Mushambokazi waviriyemo mu ijonjora ry'ibanze umwaka ushize, yagarukanye icyizere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Mushambokazi waviriyemo mu ijonjora ry'ibanze umwaka ushize, yagarukanye icyizere

MissRwanda2018: Mushambokazi waviriyemo mu ijonjora ry'ibanze umwaka ushize, yagarukanye icyizere

Mushambokazi Jordan wigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017 akavamo rugikubita yongeye kugerageza amahirwe avuga ko hari byinshi yiyunguye.

Hari kuri 22 Mutarama 2017 ubwo mu Karere ka Kayonza habaga ijonjora ry’abakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, bahagarariye Intara y'Uburasirazuba.

Icyo gihe hari haje kwiyamamaza abakobwa 10 barimo uwitwa Mushambokazi Jordan ariko ntiyabashije kubona amahirwe  yo kuba mu bakobwa batanu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2018 Mushambokazi Jordan yongeye kugaragara mu bakobwa 14 bahatanira kuzahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Mushambokazi Jordan yavuze ko yagarutse guhatana muri Miss Rwanda kuko hari ibyo yifuzaga atabashije kugeraho.

Mushombokazi Joradan yasobanuye ko bwa mbere yari afite ubwoba agihuzagurika, ariko kuri ubu akaba avuga ko yiteguye kwitwara neza, akaba yanatwara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Yagize ati “ubushize numvaga mfite ubwoba bwinshi ariko ubu bwarashize ni cyo kintu. Kuba ntaragize amahirwe umwaka ushize numvise ko ubu noneho ngomba kuyagira.”

Mushombokazi Jordan yabwiye Eachamps ko agiye gukora cyane kugira ngo azabashe kwinjira mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero ari nabo bazatorwamo uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Umushinga we, werekeranye no kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga, no gukangurira abanyamahanga kuza gushora imari mu Rwanda.

Ari mu bakobwa 10 bahagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018

Umwaka ushize ntiyabashije kurenga ijonjora ry'ibanze 

Ubwa mbere yari afite ubwoba

21/Jan/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Eugene nkurunziza
Jordan komerazaho ubahigetukurinyuma Kbsaaa knd knd Imana Ibigufashemo
rugema morris
She's smart, confident, ambitious, and beautiful thxs kuba wongeye kugaruka kandi urashoboye keep it up 👆 tukurinyuma hakiyamungu
Sponsored Content