Umuhanzi wifotoreje mu maguru ya Asinah, abanye nabi n'umukunzi we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umuhanzi wifotoreje mu maguru ya Asinah, abanye nabi n'umukunzi we

Umuhanzi wifotoreje mu maguru ya Asinah, abanye nabi n'umukunzi we

Umuhanzi  wo muri Kenya Prezzo n’umukunzi we wo muri Tanzaniya uzwi nka Amber  Lulu biravugwa ko batabanye neza biturutse kuri Prezzo waba yaramaze kwibikaho undi mukobwa.

Prezzo na Amber Lulu batangiye gukururana mu mwaka ushize wa 2017 ariko  babigira ibanga n’ubwo baje kubyemeza ndetse bakavuga ko bagiye kubana.

Prezzo uherutse kwifotoza yashyize umutwe mu maguru ya Asnah ubwo bakoranaga indirimbo, ari kuvugwaho guca inyuma Lulu wari waramuhaye umutima we wose dore ko yari yaranamwerekanye mu muryango.

Ubwo Amber Lulu yaganiraga n’igitangazamakuru cya Global Publishers  yavuze ko nawe yatangiye kumva amakuru y’uko Prezzo afite undi mukunzi, adatinya kwerekana no ku kumbuga nkoranyamba, gusa ngo bibaye ari ukuri, Prezzo yaba umuhemukiye cyane.

Yagize ati “ ibyo byo kwerekana undi mugore narabyumvise cyane, ariko biramutse ari byo yaba ampemukiye cyane kuko we yemeye ko mwerekana no mu bavandimwe, kuko yari yarantwaye umutima.”

Prezzo ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Kenya, ariko ni umwe mu bakunze kuvugwa cyane mu nkuru zo gukundana no gutandukana n’abakobwa uko bwije n’uko bukeye.

Asnah na Prezzo

Tags

23/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content