Haruna wakiniye FC Barcelona yakuruwe na Djihad azana n'umu-Agent wa Obi Mikel gusura APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Haruna wakiniye FC Barcelona yakuruwe na Djihad azana n'umu-Agent wa Obi Mikel gusura APR FC

Haruna wakiniye FC Barcelona yakuruwe na Djihad azana n'umu-Agent wa Obi Mikel gusura APR FC

Umunyanigeriya wakanyujijeho muri ruhago ku mugabane w’Uburayi mu makipe nka FC Barcelona, Ajax, Olympiacos n'izindi, Haruna Babangida avuga ko imyitwarire ya Djihad Bizimana muri CHAN byatumye aza gusura ikipe ya APR FC abarizwamo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mutarama 2018, Haruna Babangida ari kumwe n'ushinzwe gushakira isoko John Obi Mikel basuye ikipe ya APR FC ku kibuga cya Kicukiro aho ikorera imyitozo baje kureba ikipe Djihadi akinamo ndetse no kureba abana bazamuwe mu irerero ry'iyi kipe.

Nyuma y'imyitozo yaganirije abakinnyi b'iyi kipe abasaba gukora cyane, kurangwa n'ikinyabupfura ndetse no kubaha umutoza cyane ko bagize amahirwe bakaba batozwa n’umutoza wakinnye umupira ibintu bitakunze kubaho.

Yagize ati “Umupira w’amaguru ni mu mutwe, mufite umutoza mwiza nawe wakinnye umupira, icyo mugomba gukora ni ukubaha no kumvira abatoza banyu, kwitanga no gukora cyane mu myitozo ni  byo bigufasha kwitwara neza n'iyo uri mu mukino."

Haruna akaba yatangarije urubuga rwa APR FC ko kimwe mu byabazanye harimo kureba abana bazamuwe bavuye mu irerero rya APR FC.

Yagize ati"Mfite ishuri ry’umupira w’amaguru muri Nigeria, tubifashijwemo na Minisitiri James  Kabarebe umuyobozi wa APR FC, na yo ifite ishuri ry’umupira w’amaguru, nazanye n’inshuti zanjye harimo umu agent (ushizwe gushakira abakinnyi amakipe) twari twaje kureba abakinnyi ba APR FC bazamuwe mu ikipe nkuru, ndetse n'ikipe yose muri rusange kugirango tubafashe kubabonera amakipe ku mugabane w’Uburayi."

Si ibyo kuko ngo nyuma yo kubwirwa ko umukinnyi wambara nimero 4 mu ikipe y'igihugu iri muri Maroc mu mikino ya CHAN (Bizimana Djihad) ari umukinnyi wa APR FC byatumye agira amatsiko yo kumenya iyo kipe akinira maze afata icyemezo cyo kuza mu Rwanda.

Ati" Nabaha urugero, umukinnyi wamabara nimero 4 mu ikipe y’igihugu (Bizimana Djihad) nashimye imikinire ye n’uburyo yitanga cyane mu kibuga bambwiye ko ari umukinnyi wa APR FC, ibyo nibyo byatumye tuza kureba n'abandi tubafashe kubabonera amakipe ku mugabane w’i Burayi."

Uretse Djihad yirinze kuba yagira undi mukinnyi atangaza ko yishimiye bitewe n'uburyo yababonye uyu munsi.

Haruna Babangida wakinaga nka rutahizamu uca kumpande, kuva mu 1998 atangiye gukina kugeza 2015 abihagaritse  yakinnye imikino 318 atsindamo ibitego 83. Yakiniye ikipe y'igihugu ya Nigeria umukino umwe muri 2003 ariko nta gitego yatsinze. 

Haruna Babangida wambaye ishati y'umweru ibumoso afite gahunda yo gutwara abakinnyi b'abanyarwanda ku mubagabane w'Uburayi

Haruna Babangida yaciye muri FC Barcelona

23/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
nsengimana alphonse
Dufite amatsiko yokumenya ikipe jihadi azajyamo ariko nibyiza cyane imana izabimufashe nkunda APR FC cyane birenze kbs
Sponsored Content