FERWAFA ntivuga rumwe na Antoine Hey ku iyegura rye mu mavubi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

FERWAFA ntivuga rumwe na Antoine Hey ku iyegura rye mu mavubi

FERWAFA ntivuga rumwe na Antoine Hey ku iyegura rye mu mavubi

Umudage watozaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Antoine Hey yamaze gutangaza kumugaragaro ko yamaze gutandukana n’Amavubi nyuma yo kubyemeranywaho n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w'amaguru mu Rwanda n’ubwo bwo bubihakana bukavuga ko ari we wabasabye ko amasezerano yaseswa.

Ku wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko  Antoine Hey ari we wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi. Byavuzwe ko uyu mugabo yahawe amasezerano y’imyaka 2 kuko yari yasabwe kujyana ikipe y’igihugu Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2019, gusa umuntu akurukije ibyo uyu mudage yatangaje ni uko yari yahawe umwaka umwe.

Muri iki gitondo abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent De Gaulle yamusabye ko amasezerano bari bafitanye yahagarara kugeza iri shyirahamwe ribonye ubuyobozi bushya bukaba ari nabwo bwahitamo niba bakomezanya cyangwa badakomezanya. Ngo ibi bikaba byavugiwe mu nama yabahuje bombi muri Royal Tulip Hotel muri Maroc

Yagize atiTwumvikanye ko amasezerano yanjye yahagarara kugeza FERWAFA ibonye komite nyobozi nshya, iyi niyo izagena niba amasezerano yanjye bayongera cyangwa se batayongera.”

Ubutumwa bwa Hey kuri Twitter ye

Iyo urebye iyi mvugo isa n’igaragaza ko amasezerano ye yari ageze ku musozo kuko ntiwakongerera umuntu amasezerano agifite andi.

Ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryo ntiryermeranya n’uyu mutoza kuko biciye ku rukuta rwabo rwa Twitter bagaragaza ko Antoine Hey yabasezeye ndetse ko bagiye kwicarana na MINISPOC bakiga ku bwegure bwe.

Kuri Twitter yabo banditse bati”FERWAFA yakiriye ubusabe bwa Antoine Hey bwo gusesa amasezerano ye. FERWAFA na MINISPOC baraza kwicara mu minsi iri imbere bige ku busabe bwe. Umutoza Antoine yiteguye kubahiriza amabwiriza yose agenga iseswa ry’amasezerano.”

FERWAFA nayo yahise ibinyomoza

Bivugwa ko uyu mutoza kimwe mu byatumye ashaka gutandukana n’Amavubi ari ukutumvikana n'abakoresha be, harimo nko kuba yarashakaga gukorera umwiherero mu Budage yitegura imikino ya CHAN2018 ariko agatwarwa muri Tunisia, binavugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe y’igihugu ya Syria kuba yajya kuyibera umutoza.

Mu mwaka umwe yari amaze mu Rwanda, Antoine Hey yatoje ikipe y’igihugu mu marushanwa ya (CECAFA, CHAN no gushaka itike y’igikombe cya Afurika)  imikino igera kuri 14, yatsinzemo 4 atsindwa 5 anganya 5. Mu mikino ya gishuti yakinnye igera kuri 5 atsindamo 3 atsindwa 1 anganya 1.

25/Jan/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
eric niyimenya
uko mbibona mbona yarakwiye kuguma gutoza amavubi. kuko urebye ubona yarafite ubumenyi. mbona yahaguma,
Sponsored Content