Tizzo yavuze ko Active idateze gusenyuka, abafana bamuha inkwenene | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Tizzo yavuze ko Active idateze gusenyuka, abafana bamuha inkwenene

Tizzo yavuze ko  Active idateze gusenyuka, abafana bamuha inkwenene

Mu minsi yashize hakwiriye inkuru z’uko itsinda rya Active ryaba riri mu marembera, gusa  Tizzo uri mu barigize yavuze ko badateze gutandukana, abafana baramutwama.

Inkuru z’uko Active yaba igiye gucikamo ibice yakwiriye ubwo hameyakanaga amakuru y’uko  Derek uri mu barigize yaba agiye kujya kwiga ku ishuri ry’umuziki rigiye kwimukira i Muhanga.

N’ubwo hari gihamya nyinshi ndetse bigaragara ko n’uyu musore ari mu batoranijwe kuzajya kwiga ku Nyundo, icyateye urujijo ni ukuntu bagenzi be bahise banyomoza aya makuru bakavuga ko uyu musore atari mu bazajya kwiga kuri iri shuri, bituma benshi batangira gukeka ko hagati muri iri tsinda haba harimo umwuka mubi.

Tizzo uri mu basore batatu bagize Active aherutse kwandika ku rubuga rwa Instagram avuga ko n’ubwo iri tsinda riri kuvugwa ko rigiye gusenyuka atari byo.

Yagize  ati "Niyo wakwandika ku mazi ntiwasenya iri tsinda[…] nako uyu muryango. Aya magambo yaje ahereje ifoto yaba basore uko ari batatu muri iri tsinda."

Uyu musore akimara kwandika ibi abafana bamusamiye hejuru bamwe bamubwira ko ahubwo ari kwibeshya cyane kuko n’impanga zitandukana bakamuha ingero zirimo n’urwa P-Square iherutse gutandukana.

Yagize ati ” N’impanga zarasenyutse nkatswe mwebwe ntacyidashoboka ku Isi ahubwo musenge Imana mubane amahoro ni byo byabafasha mu buzima. Amahore muvandimwe!.”

Undi yavuze ko ari ko amatsinda yose ahora avuga ariko bikarangira atandukanye, abasaba gukomezagufatanya kandi ko n'abakunzi babo babari inyuma.

Yagize  ati ”Ni uko mukomerezaho, ariko na Urban Boyz niko bavugaga gusa mwe muri mwe muri active forever tubyizere gutyo, mumere nk’amashyiga havuyemo rimwe ntiyakongera kwitwa amashyiga kandi umumaro wayo waba urangiye mukomeze musenyere umugozi umwe natwe abanyarwanda turabashyigikiye.”

Iri tsinda risa nk’aho muri iyi minsi riri kuvuguruzanya kuko Olivis   aherutse gutangariza Eachamps ko kuba mugenzi wabo agiye kwiga umuziki ari ibisanzwe nk’umuntu yajya kwiga mu ishuri risanzwe, ndetse ko bari barabiganiriye mbere.

Yagize ati “ Ni kimwe n’uko wahitamo kwiga Ikoranabuhanga (ICT) ntujye kwiga iby’imiziki. Biriya ni ishuri nk’irindi ryose.”

Kuba ishuri iri shuri riri mu ntara Active ikaba ikorera mu mujyi wa Kigali, Olivis avuga ko ntacyo bizabahungabanyaho kuko hari n’abandi benshi basanzwe baryigamo kandi batuye i Kigali.

Yagize ati “ hari benshi nzi biga hariya hantu, bagataha i Kigali. Hari benshi tuzi cyane cyane nka bariya bacuranga muri band yaho, haba hari nk’iminsi nk’ibiri yo kwiga mu cyumweru, iyo minsi ibiri ntabwo yakwica akazi ka Active.”

 Derek aherutse kwitabira amajonjora yo gushaka abazajya kwiga umuziki  ku Nyundo[rizimukira i Muhanga vuba] ndetse aranatsinda 

   Active iherutse kuvuga ko Derek atazajya kwiga umuziki

26/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content