Safi agiye gukoresha umunyamideli w'umunyamerika mu mashusho y'indirimbo nshya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Safi agiye gukoresha umunyamideli w'umunyamerika mu mashusho y'indirimbo nshya

Safi agiye gukoresha umunyamideli w'umunyamerika mu mashusho y'indirimbo nshya

Umuhanzi Safi Madiba uri gukorana imbaraga mu nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Urban Boys,  aratangaza ko agiye gukoresha umunyamideli wo muri Amerika mu mashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye na Rider Man.

Kuva Safi yatandukana na Urban Boys, amaze gushyira hanze indirimbo 3 kandi zose zifite n’amashusho, harimo inshya yakoranye na Rayvanny wo muri Tanzaniya.

Mu Kiganiro yagiranye na Eachamps , Safi yadutangarije ko hari indirimbo yitwa Nisamehe yakoranye n’umuraperi Rider Man, mu mashusho yayo hakaba hazagaragaramo umunyamideli ukomeye ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Rio Golden.

Yagize ati “ mfite indirimbo nshya ngiye gukorana na Rider Man yitwa ‘Nisamehe’ yo mu rurimi rw’igiswayi, amashusho tuzatangira kuyafata muri  kinino cyumweru .”

Safi  avuga ko atari atateganyaga gukora n’uyu munyamideli ko ahubwo ari we wisabiye ko yagaragara mu mashusho y’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda, maze abo bari kumwe bagahitamo ko ari we bakorana.

Yagize ati “ yaje gutembera inaha, abantu bari bamufite abasaba ko bamuhuza n’abahanzi  ko ashaka kujya mu mashusho y’indirimbo duhura gutyo”

Uyu munyamerika nta mafaranga azishyurwa kuko ari we washatse kujya muri aya mashusho, Safi akaba avuga ko byamushimishije gukorana nawe kuko byamweretse ko abantu bishimira ibyo akora, kandi ko ari iby’agaciro.

Yagize ati “ byaranshimishije binyereka ko n’ibyo ndi gukora bari kubibona, bifuza ko nkomeza gukora ibintu byiza birushijeho, kuko urumva gukoresha umunyamideli wo muri Amerika ni ibintu by’agaciro  kuri njye.”

Safi Madiba avuga ko iyi ndirimbo nimara gukorwa, uyu munyamideli azamufasha kumunyekanisha muri Amerika binyuze ku mbugankoranyamba ze .

Rio Golden amaze iminsi mu Rwanda aho yagiye asura ibice nyaburanga bitandukanye, birimo pariki y’Ibirungu n’iy’Akagera.

Rio Golden yaje gusura u Rwanda, azahava agiye mu mashusho y'indirimbo ya Safi

Rio Golden yifuje kugaragara mu mashisho y'indirimbo ya Safi 

26/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(9)
kay
unyangirije umwanya kbs kuko ubukana nsomanye ino nkuru nshobora kuzamara ukwezi ntongeye gusoma inkuru hano namwe mujye kuri instagram mu mushake uwo munyamideli ukaze rio golden muri US hhhhhhhhhh nibe niyuvugako agiye gukoresha umuturage w'umunyamerika sha kuba abyamwuga bizabagora kbs doraho nigaramiye
kay
hhhhhhh ariko mwagiye mureka kutwifatira nkawe wanditse ino nkuru ukwiye gusubira kwishuri nawe mbwira umunyamideli ukomeye US ufite followers batarenze 1300, utarenza likes 300 ubwoc ariwe na safi ninde star? yeweee nuwubuntu koko hhhh ntunyangirije umwanya gusa
Harmonize
Safi We Urasetsa Da! Ubwo X Uzi Igiswaile?? Jya Jya Jya Jya I Know U.
Lee
Uriya munyamideri se ubundi azwi hehe, mwarebye biography ye mukareba,ni nkuko yafata uwundi wese w'inaha mu rwanda kuko nubundi usibye kuzabona ari umuzungu gusa nta gishya kirimo nabonye abazungukazi basigaye barabaye na benshi mu Rwanda.
Bino
Hhhhh ngo yamwisabiye kujya muri video underground nkawe umunyamideli wo muri USA yaba akumenye ate Hhhhh uriyumva musaza
no name
haaaa naterimbere
mugisha emmanuel
madiba numusaza kbx turakwemera woe komeza uduh igoma nziza kbx
$
iyo ni nk'ikinamico ,safi yase kuvugishukuri
eleazar
Woo umsza yatey'imbere pe
Sponsored Content
Loading...