Amafoto: Amavubi yakiriwe n'abantu mbarwa, Mashami atungurwa n'ukwegura kwa Hey | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amafoto: Amavubi yakiriwe n'abantu mbarwa, Mashami atungurwa n'ukwegura kwa Hey

Amafoto: Amavubi yakiriwe n'abantu mbarwa, Mashami atungurwa n'ukwegura kwa Hey

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi yasesekaye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bavuye mu mikino ya CHAN 2018 iri kubera muri Maroc, maze umutoza wungirije w'iyi kipe avuga ko atari azi iby'ukwegura k'umutoza Antoine Hey.

Kuwa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018 nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yakinnye umukino usoza itsinda rya 3 bari baherereyemo na Libya, basabwaga kunganya gusa bagahita bakomeza muri 1/4 uyu mukino baje kuwutsindwa maze basezererwa gutyo.

 Ubwo abakinnyi n'abo bari kumwe bageraga ku kibuga cy'indege baje ubona ko batishimye, ndetse bahasanze abantu batari benshi bari baje kubakira.

Ku munsi w'ejo hashize kuwa Kane, Antoine Hey yatangaje ko yatandukanye n'ikipe y'igihugu Amavubi nyuma yo kubisabwa ndetse akanabyumvikanaho n'ubuyobozi bwe. Gusa nk'uko Minisiteri ifite umuco na siporo mu nshingano zayo yabitangaje ni uko n'ubundi amasezerano y'uyu mudage yagombaga kurangira muri Werurwe 2018.

Umutoza w'ikipe y'igihugu wungirije Mashami Vincent we avuga ko isezera rya Antoine Hey ntaryo azi kuko anabyumviye i Kigali.

Yagize ati " mu byukuri ibintu bya Antoine Hey nta kintu mbiziho nanjye mbyumviye hano ku kibuga cy'indege, tukiriyo twaravuganaga n'aba bakinnyi bambera abagabo, tugiye guhaguruka yaraje aradusezera ndetse tunapanga zimwe muri gahunda mu minsi iri mbere, ariko ni umuntu w'umugabo kandi azi icyo ashaka aba anategura gahunda ze, hari igihe yashaka kukubwira ibye byose cyangwa ntabikore gusa iyo ni nkuru intunguye."

Mashami Vincent akomeza ashimangira ko nta kintu na kimwe yigeze avugana na Hey kerekeranye na masezerano ye ahubwo ngo bavuganye gusa uburyo bitwaye mu irushanwa, uburyo basezerewe mu buryo bubabaje ariko ibyo kuva ku mirimo ye ntabyo bigeze bavugana.

Basesekara ku kibuga cy'Indege cya Kanombe

Abafana ba APR FC zone 1 ni bamwe mubari baje kwakira Amavubi

Rutanga Eric niwe wabimburiye abandi

Nshuti Innocent asuhuzanya na Rujugiro

Yannick Mukunzi ni uko yaje yambaje

Amran Nshimiyimana yakiriwe n'umugore we amuzaniye indabo(uwiteze igitambaro)

Rugwiro Herve

Nshuti Dominique Savio yakiriwe n'abafana ba APR FC bamuha ikaze mu ikipe yabo

Bakiriwe n'abantu batari benshi

Manishimwe Djabel umukinnyi wa Rayon Sports

Kayumba Soteri, Celestin Ndayishimiye na Mico Justin

Biramahire Abbedy mu modoka bagiyemo

26/Jan/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content