Miss Elsa yagobotse umubyeyi uherutse guhekurwa n'ibiza akanavunika umugongo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Elsa yagobotse umubyeyi uherutse guhekurwa n'ibiza akanavunika umugongo

Miss Elsa yagobotse umubyeyi uherutse guhekurwa n'ibiza akanavunika umugongo

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2018 Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa  yafashije umubyeyi wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, Kagari ka Bweramvura mu mudugudu wa Rugogwe.

Nk’ibisanzwe buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abanyarwanda barengeje imyaka 18 bitabira igikorwa cy’umuganda rusange, aho bakora ibikorwa bitandukanye bugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2018, Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Jabana, mu Kagari ka Bweramvura mu Mudugudu wa Rugogwe aho, yaremeye umubyeyi uherutse gupfusha abana babiri bagwiriwe n’inzu, nawe akavunika umugongo.

Nyampinga Iradukunda Elsa yafashije uyu mubyeyi, amuha inkunga irimo ibirwa, ibikoresho by’isuku n’inkunga yindi yihariye.

Iradukunda Elsa yagiye arangwa n'ibiorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye nk'aho yavujije abasaza n'abakecuru bari barwaye urushaza, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Muhanga n'abandi batandukanye.

Ibirirwa ni bimwe mu byo Elsa yahaye uyu mubyeyi

Elsa mu gikorwa cy'umuganda 

 

27/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
matampi
turasaba ko kwiyamamaza bwakabiri bibaho kuko elsa arashoboye
Lee
Byiza cyane, umurima mwiza niwo wonyine ukenewe kuko ubushobozi bwo gufasha murabufite. God bless u.
Lee
Byiza cyane, umurima mwiza niwo wonyine ukenewe kuko ubushobozi bwo gufasha murabufite. God bless u.
Sponsored Content
Loading...