MissRwanda2018: Abakobwa b'impanga baje guhatanira guserukira Umujyi wa Kigali | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Abakobwa b'impanga baje guhatanira guserukira Umujyi wa Kigali

MissRwanda2018: Abakobwa b'impanga baje guhatanira guserukira Umujyi wa Kigali

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2018 abakobwa b’impanga baje guhatana mu ijonjora ry’ibanze rya Miss Rwanda 2018 ryabereye mu Mujyi wa Kigali.

Aba bakobwa ni Uwonkunda Belinda na Umutoni Belyse, bose bafite imyaka 22,  bafite uburebure bwa cm 170 , gusa Belyse afite ibiro 51 naho Belinda afite ibiro 50.

Aba bakobwa barashaka   guhagararira Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Abagize akanama nkempurampaka bakimenya ko aba bari bava inda imwe bakaba baranavukiye igihe kimwe batunguwe maze babasaba ko baza imbere bose, bakabasha kuza kumenya kubatandukanya.

Ni ubwa mbere mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, haje guhatana abavandimwe umunsi umwe, by’umwihariko ari n’impanga.

Umutoni Belyse

Uwonkunda Belinda 

27/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...