Deejay Pius ugiye gushyira hanze album ye ya mbere yagaragaje abahanzi bakomeye agiye gukorana nabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Deejay Pius ugiye gushyira hanze album ye ya mbere yagaragaje abahanzi bakomeye agiye gukorana nabo

Deejay Pius ugiye gushyira hanze album ye ya mbere yagaragaje abahanzi bakomeye agiye gukorana nabo

Rickie Pius Rukabuza[Deejay Pius] agiye gushyira hanze album ye ya mbere izaba iriho indirimbo zitandukanye zirimo nizo yakoranye n’abahanzi bo hanze y'u Rwanda.

Iyi Album ya Deejay Pius yitwa 'Rwanda Iwacu' iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda zirimo iyitwa 'Agatako' yahuriyemona Dr. Jose Chameleone, 'Play it again' yahuriyemo na Radio na Weasel n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi utaramenya neza igihe azamurikira iyi album ye yemeza ko igiye kujya hanze kandi mu minsi ya vuba.

Mu bahanzi bakomeye yakoranye nabo yatangaje abandi batari basanzwe bazwi barimo Magnom wo muri Ghana wakundwakajwe mu minsi ishize mu ndirimbo yise My baby ndetse anaheruka mu Rwanda, hariho kandi Lady Jaydee wo muri Tanzania, Umunya-Nigeria Solidstar na Big Fizzo wo mu Burundi.

Deejay Pius ugiye gushyira hanze album aherutse gushyira hanze indirimbo yise Tempramido yahuriyemo na Neza ndetse na Mc Galaxy.

Uyu muhanzi muri 2016  yiyomoye mu itsinda rya Two4Real yahuriragamo na Aidan Tk. Ku mpamvu zo kudahuza umwanya no kuvunishanya aho mugenzi we atabonekaga kubera akandi kazi yakoraga katari umuziki.

Na mugenzi we Aidan usigaye uba muri Australia aherutse gushyira hanze indirimbo yise Anonciata ndetse ari no kugenda akora ibitaramo muri icyo gihugu asigaye abarizwamo.

Tempramido, indirimbo Deejay Pius yahuriyemo na Neza na Mc Galaxy

 

27/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Innocent
I like that man he Walk hard congz @Deejay pius
Joe
hello,testing
Sponsored Content