Giramata wigaraguye mu byondo yaratunguranye muri Miss Rwanda 2018 (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Giramata wigaraguye mu byondo yaratunguranye muri Miss Rwanda 2018 (Amafoto)

Giramata wigaraguye mu byondo yaratunguranye muri Miss Rwanda 2018 (Amafoto)

Giramata Josiane uherutse kugaragara mu mashusho yakwiriye hose mu Rwanda ku bakoresha murandasi ari kwigaragura mu byondo ari mu itorero, yiyamamarije mu ntara ebyiri zose abura amahirwe yo guhatana muri Miss Rwanda 2018.

Uyu mukobwa yamamaye biturutse ku mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ari kwigaragura mu byondo ahagarikiwe n’abatoza b’intore. ku nshuro ya mbere yabanje kwiyamamariza mu ntara y’Uburasirazuba cyane ko afite inkomoko mu karere ka Kirehe gaherereye muri iyi  ntara, ariko abura amahirwe yo kurenga amajonjora.

Yongeye gutungurana yiyamamariza no mu mu mujyi wa Kigali n’aho mu bakobwa bandi 15 bari baje guhatanira kwinjira mu cyiciro cy’abakobwa bahagarariye uyu mujyi ntiyabagaragaramo.

Giramata ni umukobwa w’imyaka 20, afite ibiro 50 n’uburebure bwa metero imwe na santimetero  mirongo  irindwi n’esheshatu.

Yakwiriye mu mashusho ari mu itorero bikurura impaka…

Mu ntangiro za Mutarama 2018 nibwo amashusho y'uyu mukobwa yatangiye guhererekanywa ku bakoresha murandasi ndetse benshi mu babonye amafoto ye bakabisobanura ukwabo.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe, yaje kumvikana anyomoza iby’abantu bavugaga ko yakorewe ihohoterwa ndetse anemeza ko ibyo yakorewe nta kibazo kirimo.

Icyo gihe yagize ati” Ariya mashusho mwabonye nari ndi mu Itorero ry’igihugu, nk’uko mubizi ni gahunda y’igihugu ikorwa buri mwaka ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye. “

Arongera ati “Nkanjye ntabwo nabyakiriye nabi kuko bitari ubwa mbere bibaye mu gihugu, nari nzi ko ari ibintu bibaho buri mwaka ntabwo nabyakiriye nk’ikindi kintu kuri njye nabifashe nk’ibintu ngomba gucamo kugira ngo ngere aho abantu bari. ”

    Giramata yiyamamarije mu ntara ebyiri abura amahirwe yo gukomeza 

29/Jan/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content