MissRwanda2018: Mushambokazi Jordan yanikiye abandi mu matora yo kuri telefone | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Mushambokazi Jordan yanikiye abandi mu matora yo kuri telefone

MissRwanda2018: Mushambokazi Jordan yanikiye abandi mu matora yo kuri telefone

Mushambokazi Jordan niwe mukobwa uyoboye abandi mu majwi   yo kuri telefone mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Gutora kuri telefone byatangiye kuri uyu wa 29 Mutarama 2018, i saa sita z’ijoro. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo abakobwa bose uko ari 35 bahawe nomero bazajya batorerwaho akaba ari nazo bazajya bkoresha kugeza i rushanwa riraringiye.

Abategura Miss Rwanda batangaje ko Mushambokazi  Jordan ari we ufite amanota menshi ku rutonde rw'agateganyo, aho afite amajwi 1714, akaba  yanikiye abandi kuko umukurikira ari we Uwase Ndahiro Liliane afite amajwi 263, Irebe Natacha Ursule afite 256, Umunyana Shanitah afite 198 naho Munyana Shemsa afite 179.

Uwa nyuma ni Umutoniwase Anastasie ufite amajwi 7 akaba akurikira Belyse Gacukuzi ufite amajwi 9.

Umutoni Belyse na Uwonkunda Belinda bavutse ari impanga kuri, bakaba bafite nomero zikurikirana (2,3) ubu no mu majwi ni ko bimeze kuko Belyse ari uwa 16 akaba afite amajwi 63 mu gihe Belinda ari uwa 17 akaba afite amajwi 62.

Umukobwa uzaba afite amajwi menshi kuri telefone, azahita yemerwa kujya mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero i Nyamata, aho bazamenyekana kuwa 03 Gashyantare 2018, aho bazahatanira mu ihema ry'ahabera imurikagurusha mpuzamahanga i Gikondo.

Gutora binyuze kuri telefone ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo Miss, ugasigakanya, ugashyiramo nomero iranga uwo ushaka gutora ukohereza kuri 7333

Dore uko urutonde rw'agateganyo rumeze

29/Jan/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
ndi uwa liliane iradukunda
mushambokazii ntago yaduhagararira pe atsinzwe muri miss incuro 2 ubu ari kwiba amajwi ntako atagize Liliane iradukunda niwe wa vision peeee
Miss Rwanda
Wow ko yabasize cyane. Ikamba araryegukanye kbsa.
BIKORIMANA IGNACE
MUSHAMBOKAZI JORDAN ARABIKWIYE NASERUKIRE ABAKOBWA KUKO ARASHOYE100%
Sponsored Content