Meddy n’umukunzi we mu munyenga w’urukundo i Las Vegas - Video | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Meddy n’umukunzi we mu munyenga w’urukundo i Las Vegas - Video

Meddy n’umukunzi we mu munyenga w’urukundo i Las Vegas  - Video

Ngabo Médard Jobert  [Meddy] umuririmbyi uri mu ba mbere bafite igikundiro imbere y’abakunzi b’umuziki nyarwanda yagiranye ari mu bihe byiza n’umukunzi we mu mujyi wa Las Vegas.

Mu ndirimbo zose za Meddy biragoye ko wabona indirimbo yaswase , hafi ya zose zaramenyekanye ndetse ziranakundwa bikomeye uhereye kuri ‘Ungirira ubuntu’ yahereyeho ukageza kuri ‘Everthing’ aheruka kuririmbamo.

Meddy ni umwe mu bahanzi batigeze bavugwa mu nkuru zijyanye n’urukundo , kuva yatangira umuziki yemeye bwa mbere ko afite umukunzi  ku wa 29 kanama 2017 ubwo yari I Kigali , icyo gihe nabwo yavuze ko hari umukobwa ari gutereta w’umunyamahanga .

Icyo gihe Meddy yavuze ko bataratangira gukundana mu buryo bweruye ariko abona umubano bafitanye ugenda ukura buhoro buhoro (Slowly nkuko yabiririmbye) ku buryo yizeye ko bizarangira bakundanye.

Uyu mukobwa yavugaga yitwa Mehfira akomoka muri Ethiopia ariko akaba atuye muri Amerika , uyu nawe yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Ntawamusimbura’.

Nkuko nyakwigendera Papy John Safari yabiririmbye ati ‘’Umutima ukunda ntiwihishira niyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza’’ , ibi nibyo byabaye kuri Meddy na Mehfira batangira guca amarenga y’urwo bakundana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Meddy na Mehfira barasohokanye ku bunani…………………

Tariki ya 1 ya buri mwaka hizihizwa Bonane , ni umunsi ukomeye kuri benshi aho usanga bamwe bahitamo kuwizihizanya n’umuryango , incuti za hafi cyangwa abakunzi babo bishimira kuba barangije umwaka bakaba binjiye mu wundi.

Meddy na Mehfira nabo ntibatanzwe kuko bagaragaye basohokanye mu birori byo gusoza umwaka wa 2017 binjira muri 2018 , icyo gihe uyu mukobwa yanditse kuri instagram ye ko yishimiye gusoza umwaka ari kumwe n’inshuti ze za hafi by’umwihariko akaba yari yegeranye na Meddy.

Uhereye i buryo (Meddy na Mehfira bari kumwe n'inshuti zabo mu birori byo gusoza umwaka wa 2017)

Ubu bari kugirana ibihe byiza mu mujyi wa Las Vegas…………

Mu mpera z’icyumweru gishize Meddy yabwiye abamukurikira kuri instagram ko agiye gusoreza icyumweru mu mujyi wa Las Vegas , uyu muhanzi yabasangije ifoto ye ari muri uyu mujyi ndetse afite igikapu cyuzuyemo imizigo nk’umuntu wahasohokeye.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 mutarama 2018 nibwo uyu muhanzi yashyize kuri Snap Chat amashusho ye ari kumwe n’umukunzi we Mehfira bari mu modoka batembera mu mujyi wa Las Vegas.

Aba bombi wabonaga ko bahuje urugwiro ndetse barebana akana ko mujisho.

Reba Video igaragaza Meddy na  Mehfira bari mu bihe byiza I Las Vegas

 

Las Vegas ni umujyi uri mu ntara ya Nevada uzwiho kuba ariwo mujyi wa mbere ugaragaramo imyidagaduro ku rwego rwo hejuru ku buryo uhasanga abantu baturutse impande n’impande z’isi baje kuharira ubuzima.

Icyo Meddy yakundiye Mehfira cyatumye amurutisha izindi nkumi zose baziranye

Kimwe mu bibazo bijya bigora abakundana kubisubiza ni ukubaza umwe muri bo icyo yakundiye undi  kuko usanga ibye byose aba abona ari byiza.

Ubwo Meddy aheruka I Kigali yabajijwe kuri iki kibazo yavuze ko icyo yakundiye umukobwa ari gutereta (Mehfira) uko acecetse cyane kandi akaba ari n’ umuntu uzi gucisha make.

Yagize ati “ nkunda abakobwa bacecetse, niyo mpamvu numvise mukunze kuko ari umuntu ucisha make”. 

Kugeza ubu Meddy na Mehfira bakundana mu ibanga ku buryo iby’urukundo rwabo babibika ku mitima yabo ntanumwe urerura ngo yemeze bidasubirwaho ko bari mu rukundo.

 

Meddy yakoresheje Mehfira mu mashusho ya ‘Ntawamusimbura’

 

 

 

Tags

29/Jan/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Rugamba regis
Meddy courage bro.ntukabe nkabariya batype bijandika mu rukundo uko babonye.gusa kuba utashaka umunyarwandakazi urabahemukiye pe!!!kuko Bose baragukunda
filsto
medy nakucyi. ubundi ngo "akeza kazaragapfu wakabona ati ahwi" arko uyumukobwawe ni mwiza kubacecets nakarush enjoy in love
Vargizzo
Meddy nibyo yafash icyemezo!
Asaac Okelo
Nibyiza pe frestion kuri Meddly
pacifique
yeah nibyo kbx after swagger ntacyo atwaye pee nibyiz namushyire mumago
Sponsored Content