Udushya twaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Udushya twaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2018

Udushya twaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2018

Amajonjora y’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yatangiye kuwa 13 Mutarama asozwa kuwa 27 Mutarama 2018, aho yasize habonetse abakobwa 35 bahagarariye Intara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.

Muri rusange amajonjora yose yitabiriwe n’abakobwa 62 barimo batanu bahataniye mu Ntara zirenze imwe. Eachamps yagerageje gukusanya tumwe mu dushya twagaragaye muri aya manjonjora

Impinduka  mu kanama nkempurampaka...

Muri Miss Rwanda 2018 hajemo impinduka zikomeye mu bagize akanama nkempurampaka,  aho Mike Karangwa wari umaze ari nawe ugakuriye atagaragayemo,  ahubwo hakinjiramo Isheja Sandrine na Dr Higiro Jean Pierre bakunze kwita Papa Miss.

Muri uyu mwaka kandi  mu kanama nkempurampaka ntihajemo umwe mu bavuga rikijyana wo mu buri Ntara  zabereyemo amajonjora nk’uko byagenze ubwo habaga Miss Rwanda.

Abagize akanama nkempura mpaka 2 muri bo ni bashya

Uwabaye Miss High School Irebe Natcha, arashaka kuba Miss Rwanda   

Irebe Natacha ni umwe mu bakobwa batandatu bahagarariye Intara y’Amajyaruguru, uyu akaba yarabaye nyampinga w’abiga mu mashuri yisumbuye muri 2015, yatunguranye ubwo yashakaga kwambara ikamba rya kabiri aba nyampinga w’u Rwanda.

Irebe Natacha wabaye Miss High School 2015

Abakobwa benshi banze  kuva ku izima

Muri Miss Rwanda 2018 hagaragayemo umwihariko, aho abakobwa bayitabiriye abenshi bagaragaje ishyaka ridasanzwe bafite, dore ko hari benshi batsindirwaga mu ntara imwe, bugacya bakajya mu yindi. Hari n’abari baratsinzwe umwaka ushize biyemeza kongera guhatana.

Uwitwa Mushambokazi Jordan umwaka ushize yari  yahataniye mu Ntara y’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali ariko hose aratsindwa, uyu mwaka wa 2018 yongeye kugaruka ajya mu Ntara y’Amajyepfo anaboneka mu 10 bayihagarariye.

Undi witwa Uwera Nice mu mwaka wa 2017 yahatanye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba ariko hose aratsindwa, uyu mwaka nabwo yongeye kugaruka ahatanira mu Ntara y’u Burasirazuba nabwo aratsindwa.

Ibuka Ines Carine wari watsindiwe mu Ntara y’Amajyaruguru yagiye mu Ntara y’Uburasirazuba aratsindwa,  Bampire Diane wari watsindiwe mu Ntara y’Amajyepfo yagiye mu Ntara y’Uburasirazuba arakomeza, Irebe Natacha,  Uwase Mallion na Giramata Josinae bari watsindiwe mu Ntara y’Uburasirazuba baje mu Mujyi wa Kigali baratsindwa

Abakomoka i bwami bariyongereye...

Ibintu byo kwivuga ibisekuruza muri Miss Rwanda, byazanywe na Miss Rwanda 2016, ubwo yahataniraga kujya mu bazaserukira Intara y’Uburengerazuba  akavuga ko akomoka ku mwami Kigeli  III Ndabarasa.

Muri uyu mwaka wa 2018 abakobwa  hagaragaye abakobwa babiri bafite ibisekuruza bigera ku bami bategetse u Rwanda.

 Muri abo harimo Uwase Fiona wiyamamarije umwe mu bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, yavuze akomoka mu mwami Kigeli III Ndabarasa. Undi witwa Umuhoza Karen uri mu bahagarariye Umujyi wa Kigali nawe ubwo yivugaga yavuze ko akomoka ku mwami Yuhi III Mazimpaka.

Umuhoza karen ukomoka kuri Yuhi III Mazimpaka

Miss Elsa yitabiriye amajonjora yose ...

Iradukunda Elsa ni Nyampinga w’u Rwanda 2017 akaba yitegura gutanga ikamba, uyu mukobwa yagaragaje ubwitange bukomeye mu majonjora yo gushaka uzamusimbura,  dore ko mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali yabaga ahari, ibintu bitakozwe n’undi wese wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu myaka yashize.

Abakobwa b’impanga bitabiriye Miss Rwanda..

Amajonjora ya Miss Rwanda 2018 yagaragayemo agashya katari kabaho mu Rwanda  mu marushanwa y’ubwiza, aho hagaraye mo abakobwa b’impanga ari bo Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise.

Aba bakobwa bafite mu maso hirabura, bafite imyaka 22 n’uburebure bwa cm 170 bagatandukanywa n’ikiro kimwe Umutoni Belise arusha Uwonkunda Belinda.

Icyongeye gutungurana ni uburyo ubwo batomboraga nomero bazajya batorerwaho, izi mpanga zongeye kuza zifite nomero zikurikirana aho umwe afite nomero 2 undi 3.

No mu majwi yo kuri telefone aherutse gusohorwa n’abategura Miss Rwanda, izi mpanga zaje zikurikirana aho Umutoni Belise afite 63 undi akagira 62.

 

30/Jan/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content