MissRwanda2018: Ihangana rikomeye mu matora yo kuri telefone, Jordan aracyayoboye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Ihangana rikomeye mu matora yo kuri telefone, Jordan aracyayoboye

MissRwanda2018: Ihangana rikomeye mu matora yo kuri telefone, Jordan aracyayoboye

Ku munsi wa kabiri amatora yo kuri telefone y’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, amajwi y’agateganyo yashyizwe hanze yagaragaje ihangana rikomeye.

Kuwa 29 Mutarama 2018 i saa sita z’ijoro nibwo gutora byatangiye, nyuma y’amasaha 12 hatangajwe amajwi y’agateganyo aho Mushambokazi Jordan ari we wari uyoboye abandi n’amajwi 1714.

Urutonde rw’amajwi y’agateganyo rwasohotse kuri uyu wa 30 Gashyantare 2018 nabwo Jordan niwe wanikiriye abandi aho afite amajwi 6698 akaba akurikiwe na Neema Nina ufite amajwi 2793, ejo akaba yari afite amajwi 60.

Irebe Natacha afite 2701, Uwase Ndahiro Liliane 1501 naho Umunyana Shanitah wa gatanu akaba afite 1394.

Uwonkunda Belinda na Umutoni Belise b’impanga ejo barushanwaga ijwi rimwe ariko ubu belinda afite 1002 naho Belise 928.

Aya matora arimo umuvuduko ukomeye dore ko nyuma y’umunsi umwe hagaragara impinduka mu majwi dore ko Umutoniwase Anastasie wari ufite amajwi 60 ari uwanyuma ubu afite 281 akaba ari uwa 29.

uzagira amajwi menshi azahita akatisha itike imwijiza muri 20 bazajya mu mwiherero, bakatoranywamo Nyampinga n'ibisonga bye 2.

30/Jan/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content