Amapaki ya Airtel Bomba yavuguruwe ,hongewemo uburyo bwo gukoresha interineti idahagarara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Amapaki ya Airtel Bomba yavuguruwe ,hongewemo uburyo bwo gukoresha interineti idahagarara

Amapaki ya Airtel Bomba yavuguruwe ,hongewemo uburyo bwo gukoresha interineti idahagarara

Airtel Rwanda yongereye ingufu ipaki za Bomba, yongera ‘Bomba No Limit’ mu muryango mugari wa Bomba. ‘Bomba No limit’ ni ipaki ije gutanga ubwisanzure ku bafatabuguzi ba interineti ya Airtel ibaha gukoresha interineti  no guhamagara batabangamiwe n’igihe.

 Izi paki zitubutse zije zunganira izari zagejejwe ku bakiriya mu kwezi k’Ugushyingo 2017 ubwo Airtel Bomba yatangizwaga kumugaragaro. Ubu noneho abakiriya ba Airtel bakoresha interineti bashobora guhitamo kugura ipaki y’umunsi bagakoresha kugeza kuri  1GB, iy’icyumweru bagakoresha 7GB cyangwa iy’ukwezi bagakoresha 30 GB nkuko byari bisanzwe baguha 1GB ku munsi yashira mbere ugategereza ko umunsi urangira iyo waguze ipaki y’icyumweru cyangwa iy’ukwezi.

Ku rundi ruhande abakiliya bashobora guhitamo interineti ya ‘Bomba No Limit’ bakakoresha interineti  yo mu mapaki twavuze haruguru uko babyifuza idahagarara bitandukanye nuko byari bisanzwe , urugero niba waraguze ipaki y’ukwezi ya 30 GB birashoboka ko wakoreshaho 5 GB ku munsi .

Ipaki ya ‘Bomba No Limit’ itanga 1GB ku munsi ku mafaranga  500rwf, 7GB mu cyumweru ku mafaranga 3000rwf  na 30 GB za interineti ku kwezi  ku mafaranga 10000rwf hamwe n’ibindi byiza bijyanye no guhamagara no kohereza SMS.

Avuga kuri aya mavugurura, Umuyobozi w’agateganyo wa Airtel Rwanda Raoul Bedi yagize ati “Kuvugurura ipaki za Bomba bije ari igisubizo ku bakiriya bifuzaga ipaki za interineti zikoreshwa uko zakabaye ntaguhagarara. Izi paki zitanga interineti inyaruka ku bakiriya bayikenera mu kazi gasaba interineti irenze 1GB ku munsi.”

Ipaki za Bomba zitanga amahitamo ahagije ku bakiliya ba Airtel bakabasha gukoresha interineti ya Airtel  ku munsi, mu cyumweru cyangwa mu kwezi kose bakanahamagara ku mirongo yose ku biciro byoroheye buri wese.

30/Jan/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content