Uwonkunda Belinda yavuze ku mpanga ye bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2018 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Uwonkunda Belinda yavuze ku mpanga ye bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2018

Uwonkunda Belinda yavuze ku mpanga ye bahanganiye ikamba rya Miss Rwanda 2018

Uwonkunda Belinda umwe mu bahatanira  ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, akaba ari kumwe n’impanga ye Umutoni Belise, aratangaza ko n’ubwo ari impanga bidakuyeho ko banahanganiye ikamba rimwe, bityo ko buri wese ari gukora ukwe kugira ngo azabashe kujya mu bakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Uwonkunda Belinda na Umutoni Belinda ni abakobwa b’impanga batunguranye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, ubwo bazagaha guhatana mu bazahagararira Umujyi wa Kigali kuwa 27 Mutarama 2018.

Aba bakobwa barasa cyane kubatandukanye biragoye; ni ibikara, imyaka 22, uburebure bwa cm 170 ariko Umutoni Belyse afite ibiro 51 naho Uwonkunda Belinda afite ibiro 50.

Mu Kiganiro Eachamps yagiranye na Uwonkunda Belinda yatubwiye ko imyiteguro bayigeze kure, haba mu kwiyamamaza ngo abantu babatore kuri telefone, ndetse gusubiramo ibyo bazerekana kuwa 03 Gashyantare 2018.

Yagize ati “ twiteguye neza, turi turakora cyane, mu kubwira inshuti n’umuryango kugira ngo badushyigikire. Imyitozo yo mu gutambuka nari nsanzwe nyikora kuko ndi umunyamideli, hanyuma mu gutegura kuvuga na byo ndabyitoza buri gihe uko mbonye akanya.”

N’ubwo aba bakobwa ari impanga, aho bigeze ubu buri umwe ari kwirwanaho ku giti, haba mu myitozo, no kwiyamamaza kugira ngo azabashe kwinjira mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Belinda ati “ ari gukora ukwe, najye nkakora ukwanjye, nawe ari mu bo duhanganye!”

Ubwo batangazaga amajwi yo kuri telefone ku munsi wa mbere, aba bakobwa barakurikiranaga umwe arusha indi ijwi rimwe ariko ku munsi wa kabiri Uwonkunda Belinda yari afite 1002 naho Umutoni Belise yari afite 923.

Uwonkunda Belinda avuga ko kuba ari kurusha impanga ye amajwi byaturutse ku buryo bwo kwiyamamaza buri umwe akoresha.

Yagize ati “ kuba turi impanga ntabwo bivuze ko dufite inshuti zimwe, inyinshi turazihuje ariko hari n’izo tudahuje, izanjye ziri kunyamamaza, ize zikamwamamaza ni uko amajwi agenda arutanwa .”

Aba bakobwa bavuga ko mu gihe hari umwe wakomeza undi agasigara byabaza ariko, uwasigara ntiyacika intege ahubwo yashyigikira uwasigaye akabasha kugera kure.

Uwonkunda Belinda ati "Belise ari mu bo duhanganye"

Umutoni Belise ararushwa amajwi n'impange ye

31/Jan/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content