MissRwanda2018: Uwase Ndahiro Liliane yigaranzuye Mushambokazi mu matora | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Uwase Ndahiro Liliane yigaranzuye Mushambokazi mu matora

MissRwanda2018: Uwase Ndahiro Liliane yigaranzuye Mushambokazi mu matora

Abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, bashyize hanze amajwi y’agateganyo yo kuri telefone aho hajemo impinduka aho Uwase Ndahiro Liliane ari we uyoboye n’amajwi 16 176 akaba yakuye kuri uyu mwanya Jordan Mushambokazi wari uwumazeho iminsi 2.

Hashize iminsi 3 amatora yo kuri telefone mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 atangiye. Mu minsi ibiri yabanje Jordan Mushambokazi ni we wari wanikiye abandi bose bahatanye.

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2018 byahindutse kuko yigaraganzuwe na Uwase Ndahiro Liliane ufite amajwi 16176 mu gihe ejo yari 1501. Kuri ubu Jordan Mushambokazi ni uwa kabiri n’amajwi 10851.

Nk’uko bigaragara umunsi w’ejo Uwase Ndahiro Liliane yakoze akazi gakomeye kuko yatowe n’abantu bagera ku bihimbi 15 mu gihe Mushambokazi yongeyeho abagera ku bihumbi 4.

Irebe natacha aracyari uwagatatu n’amajwi 5727 naho Neema Nina wari uwakabiri ejo ni uwa kane n’amajwi 4865, agakurikirwa na Umunyana Shanitah ufite amajwi 3588.

Umukobwa uzagira amajwi menshi azahita abona itike imwinjiza mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero, ari nabo bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Umukobwa wa nyuma kuri uru rutondo rw'agateganyo ni Uwimbabazi Alliance ufite amajwi 239 akaba akurikira Umuhoza Linda ufite 312.

Kuwa 03 Gashyantare nibwo biteganyijwe ko hazaba irushanwa rizagaragaza abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Urutonde rusange rw'agateganyo

31/Jan/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
uwase yvonn
urabikwiye nukuri
Sponsored Content
Loading...