Queen Cha yavuze ku gutaha iwabo amasaha akuze, no gukora ibitaramo ku isabato ari umudivantisiti | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Queen Cha yavuze ku gutaha iwabo amasaha akuze, no gukora ibitaramo ku isabato ari umudivantisiti

Queen Cha yavuze ku gutaha iwabo amasaha akuze, no gukora ibitaramo ku isabato ari umudivantisiti

Mugemana Yvonne[Queen Cha] aratangaza ko kuba ajya ataha iwabo mu gicuku avuye mu bitaramo bitamuteranya n'umubyeyi we kandi no gukora ibitaramo ku isabato nta kibazo kirimo kuko aba yagiye gusenga.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 27, afite inkomoko mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi gusa kuri ubu abarizwa mu Mujyi wa Kigali kuko ariho abana n’ umubyeyi n'umuvandimwe we umwe nawe w’umukobwa.

Mama wa Queen Cha yitabye Imana mu 1998, kuri ubu akaba asigaranye na se Mugemana Charles usanzwe ari umuganga wa rayon Sports. Ni  umwe mu bahanzikazi babirambyemo kandi umaze kugira izina rifatika mu muziki wo mu Rwanda.

Yatangiye umuziki ku buryo bw’umwuga muri 2012 abangikanya amasomo  aho yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda icyo gihe yari iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Queen Cha yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa ‘umwe rukumbi’ yahuriyemo na Riderman ikaza icyambu cyamufashije gutangira kurangamirwa, Alone, Kizimya Mwoto, Njye Ndagukunda, Icyaha Ndacyemera, Ishusho y’Urukundo , Never aherutse gushyira hanze yahuriyemo na Riderman ndetse n’izindi.

Mu kiganiro  na Eachamps uyu muhanzikazi yavuze ko ari mu myitegura yo kumurika alubumu ye ya mbere gusa avuga ko byinshi azabitangaza mu  gihe kiri imbere.

Yagize ati "Maze kugira indirimbo nyinshi zishoboka ndi mu myiteguro biramutse binkundiye 2018 yazasiga nshyize hanze alubumu yanjye ya mbere gusa sindabipanga ku buryo nakubwira ngo nzayishyira hanze igihe iki n’iki […] ariko biri mu mishinga.”

Queen cha aracyari ingaragu, kandi ni umwe mu bahanzikazi bake bakibana n'ababyeyi babo, yavuze ko n’ubwo akora umuziki kandi akaba ataha atinze bitamuteranya n'umubyeyi we kuko azi ko aba ari mu kazi nk'akandi.

yagize ati "Ntago navuga ko hari ukundi abo mu muryango  wanjye babifata kuko gukora umuziki nkataha nijoro  ni akazi. Ni nk’uko umuganga yava ku izamu agataha mu gitondo. Rero nta kintu na gito bijya bibangamira mu byo nkora muri make ntago babifata nk’uburara ahubwo ni akazi.”

Queen Cha asanzwe asengera mu Idini ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa karindwi, basanzwe bubaha cyane umunsi w'isabato ku buryo nta kindi kintu bakora kiri iruhande y'amasengesho.

Queen we siko bimeze kuko akora ibitaramo kuwa Gatanu ninjoro isabato yatangiye, no kuwa Gatandatu ku mwanywa isabato itararangira, gusa akavuga ko nta kibazo abibonamo kuko aba yagiye gutangira isabato, ubundi akanajya gusenga mu gitondo. 

Yagize ati "sinavuga ko kuba ndi umuhanzi hari icyo bibangamira ku myemerere yanjye igihe cyose igitaramo cyabera  niba ngomba kujya gutangira isabato ndabanza nkajyayo ndetse na mu gitondo nkajya gusenga urumva rero ko kimwe kitabangamira ikindi.”

Queen Cha aherutse gushyira hanze indirimbo yahuriyemo na Riderman bise ‘Never’ iri mu zikunzwe muri iki gihe yatunganijwe na Junior Multi System. Amashusho yayo nayo ari gutunganywa na Nameless Camposs mu minsi ya vuba akazaba agiye hanze.

'Never' indirimbo Queen Cha aheruka gushyira hanze yahuriyemo na Riderman

 

Tags

31/Jan/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content