Ibya Peace n’umukobwa bakundanaga byajemo kidobya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibya Peace n’umukobwa bakundanaga byajemo kidobya

Ibya Peace n’umukobwa  bakundanaga byajemo kidobya

Umuhanzi w’umunyarwanda ‘Peace Jolis’ kuva muri  2016 yari ari mu kibatsi cy’urukundo n’umukobwa witwa Joyce Umuhoza, gusa kugeza ubu urukundo rwabo rushobora kuba rwarageze ku iherezo.

Aba bombi bagihararanye ntibasibaga kwereka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ko urukundo ruri kugurumana mu mitima yabo. Akenshi buri umwe iyo yagiraga isabukuru byabaga ari umunezero kuri mugenzi we maze mu kubigaragaza akandika ku rukuta rwe rwa Instagram amwifuriza gukomeza kugira impagarike.

N’ubwo urukundo rwabo wasangaga batarwerura cyane ko Peace yakundaga kumvikana mu itangazamakuru avuga ko we n’uyu mukobwa badakundana, nubwo hari ibihamya byinshi byerekanaga ko urukundo bari mu munyenga w’urukundo.

Ubu kimwe mu byerekana ko umubano wabo wajemo rwaserera ni uko buri umwe yasibye amafoto y’undi yari ari ku rubuga rwe.

Ikindi ni uko uyu  mukobwa usanzwe ugira isabukuru kuwa 12 Mutarama 2017, akenshi ku isabukuru ye wasangaga Peace yamuhaye ubutumwa bwiganjemo imitima akitsa amwibutsa ko ariwe nshuti ya mbere magara afite.

Mu mwaka ushize wa 2017 Peace yifuriza uyu mukobwa isabukuru yari yagaragaje amarangamutima adasanzwe, aho yateruye agira  ati” Amagambo yonyine ntahagije ngo ngaragaze uburyo nishimye. Uri kwishimira undi mwaka w’ubuzima bwawe. Icyo nkwifuriza ku isabukuru yawe ni uko uhorana ibyishimo n’ubuzima."

Ubu butumwa bwa Peace bwari bwaje nyuma y’ubwa Joyce ku munsi w’isabukuru ye, aho yagereranyaga Peace n’urumuri rwaje rukamukura mu icuraburindi, Imirasire ikamurika mu buzima bwe.

Kuri iyo sabukuru ya Peace kandi aba bombi bari bakatanye umutsima, iki kikaba ari kimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ko abantu bakundanaga bidasubirwaho.

Gusa ibi byose byarangiranye n’igihe cyabyo ndetse uyu musore ku munsi Joyce yizihijeho isabukuru kuwa 12 Mutarama 2018, Peace  yari  ameze nk’aho atazi ko uyu mukobwa bigeze gukundana yagize isabukuru.

Peace ni umwe mu bahanzi b’abahanga bo mu Rwanda, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Tusker Project Fame ubwo ryabaga ku nshuro ya gatandatu mu 2013.

Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo zirimo iyitwa ‘Musimbure’, ‘Nakoze Iki’, Mpamagara’, ‘Turi Beza’ , ‘Uko Nagukunze’ , ‘Every Thing’ aheruka gushyira hanze n’izindi nyinshi.

   Peace ku isabukuru ya Umuhoza yigeze kwandika amubwira ko yamwihebeye

    Aba bose ntibakivuga rumwe ndetse n'amafoto bari baragiye bashyira kuri instagram bifurizanya isabukuru barayasibye

                 Bagikundana basohokanaga mu bitaramo bitandukanye 

   Peace yamaze gutandukana n'umukobwa bakundanaga umwaka ushize 

    Joyce yatandukanye na Peace 

Peace aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Every Thing'

31/Jan/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Felicien
Ubwo nyine icyoyashakaga yarakibonye ahita amuvamo,niyihangane.
Bikorimana Patrick
ubwo nyine Peace yamuhaze arashaka kumva uko nahandi bimeze !!!!!muhoza we twariganye ihangane
Bikorimana Patrick
ubwo nyine Peace yamuhaze arashaka kumva uko nahandi bimeze !!!!!muhoza we twariganye ihangane
Sponsored Content