Ibibazo bya politiki bitumye Antoine Hey atera utwatsi Sryia yamwifuzaga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibibazo bya politiki bitumye Antoine Hey atera utwatsi Sryia yamwifuzaga

Ibibazo bya politiki bitumye Antoine Hey atera utwatsi Sryia yamwifuzaga

 Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Antoine Hey yatangaje ko nta mutoza w’umunyamwuga ushobora kwemera kujya gutoza muri Syria n’intambara zibayo, yashimiye iki gihugu kuba cyaramwifuje ariko akimenyesha ko adashobora gukorana na cyo.

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa yo ku itariki 8 Mutarama 2018, yashyizweho umukono na Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Syria, Mr. Salah Eddin Ramadan yavugaga ko Federasiyo y'Umupira w'Amaguru muri Syria  yifuza Antoine Hey ngo aze abe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru ya Syria ndetse anahabwe ububasha bwo kugenzura andi makipe y’igihugu y’umupira w’amaguru muri Syria.

Antoine Hey nawe yari aherutse gutangaza ko iyi kipe yamwifuje ariko ko nta biganiro bari baratangiye kugirana kuko yari akiri gutoza ikipe y'igihugu Amavubi yari mu mikino ya CHAN.

Abicishije ku  rukuta rwe rwa Twitter, Antoine Hey yashimiye iki gihugu ya Syria ariko avuga ko atigeze yumva yashaka kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Syria mu gihe ibibazo bya politiki bitarakemuka.

 Yagize ati ”Ibi ni ugukuraho ibihuha. Sinigeze numva nshaka kuba naba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Sryia. Mu gihe ibibazo bya politiki barimo bitarakemuka nta mutoza utekereza wakwemera kujya gutoza muri Syria.”

Antoine Hey wari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuva muri Werurwe 2017, tariki ya 25 Mutarama 2018 nibwo yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye n’Amavubi nyuma yo kubyumvikanaho n' impande zombi ariko ntyavuze indi  kipe agiye gutoza.

Minisiteri ifite Umuco na Siporo mu nshingano yamaganiye kure ibyavuzwe n'uyu  mudage, yemeza akiri umutoza w’Amavubi kuko amasezerano ye atararangira, akaba agomba kurangira muri Werurwe 2018.

Ubutumwa bwa Antoine Hey ahakana kujya gutoza Syria

01/Feb/ 2018,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...