Ikinyuranyo kinini mu majwi y'abahatanira ikamba rya Miss Rwanda, Ndahiro aracyayoboye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikinyuranyo kinini mu majwi y'abahatanira ikamba rya Miss Rwanda, Ndahiro aracyayoboye

Ikinyuranyo kinini mu majwi y'abahatanira ikamba rya Miss Rwanda, Ndahiro aracyayoboye

Uwase Ndahiro Liliane  yongeye kuyobora urutonde rw’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 aho afite amajwi  24539 akaba yashyizemo ikinyuranyo gikomeye hagati ye n’abandi bamukurikiye.

Amajwi y’agateganyo  yo ku munsi  4 mu matora ya Miss Rwanda 2018 yasohotse, aho Uwase  Ndahiro Liliane yongeye kuza ayoboye n’amajwi 24539, yaje akurikiwe na Mushambokazi  Jordan 21765 .

Aba bakobwa babiri ba mbere bashyizemo ikinyuranyo kinini, dore ko  Irebe Natacha ubakurikira ku mwanya wa gatatu bamurusha amajwi arenga mu bihumbi 10 aho afite amajwi 10317.

Umukobwa uzagira amajwi menshi azahita ajya muri 20 bazajya mu mwiherero. Aba bakobwa bazamenyekana kuwa 03 Gashyantare 2017  mu irushanwa rizabera i Gikondo hasanzwe habera imurikagurisha.

Urutonde rusange rw'agateganyo

01/Feb/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content