Se wa Diamond yavumye umwe mu bana be | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Se wa Diamond yavumye umwe mu bana be

Se wa Diamond yavumye umwe mu bana be

Umubyeyi wa Diamond Platnumz, Abdul Djuma yavumye umukobwa we Queen Darlne nyuma yo kuvuga ko atakimufata nk’umubyeyi we.

Abdul Djuma ni umubyeyi wa Diamond Platnumz ariko yatandukanye n’umugore we, ndetse ubu ntibacana uwaka, dore ko abana bose bagiye kuri nyina bakamuta mu buzima butoroshye.

Ubwo yari mu kiganiro ku radio imwe yo muri Tanzaniya Queen Darlene yabajijwe uko abanye na muramukazi we Zari maze akomoza kuri se Abdul Djuma avuga ko atakimufata nk’umubyeyi.

Yagize ati “Zari ni muramukazi wanjye, ni mwiza kandi agira umutima mwiza, ni nawe muntu mwenyine wangiriye inama yo kwita kuri data, nubwo ukurwara kwe kwabaye nk’uk’umwana. Mu by’ukuri ubu sinavuga ko data ari Abdul, data ni Naseeb.”

Ise wa Daimond na Queen Darlne yumvise ibyo uyu mukobwa yamuvuzeho yarakaye cyane, avuga ko amuvumye, adashaka ko azanagera ku mva ye ubwo azaba yapfuye.

Yagize ati “ Queen Darlne ni umukobwa wanjye twabanye igihe kinini, n’inshuro nyinshi yajyaga aza hano mu rugo, tugateka tukanasangira. Atangiye kwamamara mu muziki, none atangiye kunsuzugura. Njye nababaye cyane n’iyi napfa ejo ntazirirwe yegera isanduku yanjye ngo aje kunshyingura. Ntiyavuze ko se ari Naseeb? Nanjye rero si ndi se.”

Queen Darlne kuri ubu ari mu bahanzikazi bakunzwe muri Tazaniya, akaba akorera mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi iyoborwa na musaza we Diamond Platnumz.

Queen Darlene yavumwe n'umubyeyi we

02/Feb/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content