MissRwanda2018: Uwase Ndahiro Liliane yagejeje ikirenge kimwe muri 'Boot Camp' | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Uwase Ndahiro Liliane yagejeje ikirenge kimwe muri 'Boot Camp'

MissRwanda2018: Uwase Ndahiro Liliane yagejeje ikirenge kimwe muri 'Boot Camp'

Uwase Ndahiro Liliane  ayoboye abandi bakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, aho afite amajwi ibihumbi 48202 akaba akubye inshuro 2 Jordan Mushambokazi umukurikiye, ibintu bica amarenga ko ashobora kujya muri 20 bazajya mu mwiherero.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hasohotse amajwi y’agateganyo yo kuri telefone y’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Uwase Ndahiro Liliane umaze iminsi itatu ayoboye uru rutonde, yongeye gushyiramo ikinyuranyo kinini aho yagize amajwi 48202 avuye kuri 24539 yari afite ku munsi w’ejo.

Jordan Mushambokazi wamuryanga isataburenge yamusize kure kuko afite amajwi 26501 amajwi agera kuri ½ cya Uwase Ndahiro Liliane, bihita bimuha amahirwe menshi yo kuzajya mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Kuri uyu 03 Gashyantare 2018 nibwo hazamenyekana umukobwa abakobwa 20 bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2018, mu irushanwa rizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha Mpuzamahanga.  

Urutonde rw'agateganyo

02/Feb/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
SEKA
NAKATAZE KBSA
Sponsored Content