Isomwa ry'urubanza rwa Nyinawumuntu na As Kigali ryongeye gusubikwa, rufata isura nshya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Isomwa ry'urubanza rwa Nyinawumuntu na As Kigali ryongeye gusubikwa, rufata isura nshya

Isomwa ry'urubanza rwa Nyinawumuntu na As Kigali ryongeye gusubikwa, rufata  isura nshya

Urukiko rwa Nyarugenge rufashe umwanzuro wo gusubika ku nshuro ya kabiri isomwa ry'ububanza rwa Nyinawumuntu Grace aregamo ikipe AS Kigali, urukiko rwafashe umwanzuro ko uru rubanza ruzakomeza kuburinishwa mu mizi tariki ya 23 Gashyantare 2018 nyuma y'uko AS Kigali itanze ibindi bimenyetso bishya.

Mu ntangiriro za Werurwe 2017 ni bwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwirukanye umutoza w'ikipe ya  AS Kigali y’abagore Grace Nyinawumuntu, bamushinja itonesha mu  bakinnyi.

Tariki ya 21 Ukuboza 2017 ni bwo uru rubanza Nyinawumuntu Grace aregamo AS Kigali rwatangiye kuburanishwa mu mizi. Tariki ya 11 Mutarama 2018 nibwo uru rubanza rwagombaga gusomwa ariko bitunguranye urukiko rufata umwanzuro ko isomwa ry'uru rubanza rizaba tariki ya 2 Gashyantare 2018 bitewe n'imiterere y'urubanza.

Uyu munsi nibwo urubanza rwagombaga gusomwa, Nyinawumuntu Grace niwe wari waje kumva imyanzuro y'urukiko  wenyine, abahagarariye AS Kigali ntibigeze bahagaragara.

Umucamanza yaje gutangaza ko nyuma yo gusesengura bagasanga hari raporo zashyizwe mu rubanza, izo raporo kandi zikaba zarashyizwe muri sisiteme mbere y'uko Grace ahagarikwa by'agateganyo ngo babanze bamukoreho iperereza.

Nyuma yo kubona ko atigeze ahamagarwa ngo abibazweho ndetse anatangeho ubusobanuro, nyuma kandi yo kubona ko izo raporo zashyikirijwe urukiko nyuma y'iburanishwa ry'uru rubanza kuko AS Kigali yazitanze tariki ya 4 Mutarama 2018 Grace Nyinawumuntu ntagire agira icyo azivugaho,  rwafashe umwanzuro ko uru rubanza rugomba gukomeza kuburanishwa mu mizi tariki ya 23 Gashyantare 2018.

Uru rukiko rwavuze ko ruba rwarafashe umwanzuro kuri uru rubanza ariko bitewe n'uko basanze hari uwo bashobora kurenganya ari yo mpamvu bafashe umwanzuro ko iburanishwa ry'uru rubanza rigomba gusubukurwa rigakomereza aho ryari rigeze, Nyinawumuntu Grace akagira icyo avuga ku ngingo nshya zatanzwe na AS Kigali mu rukiko.

N'ubwo atigeze abasha kugira icyo atangariza Eachamps yari yitabiriye isomwa ry'uru rubanza, Nyinawumuntu Grace asa n'utishimiye imyanzuro r'urukiko nko gukomeza kugenda rusubikwa urubanza, iyimurwa rya hato na hato kandi urubanza rwamaze kuburinishwa, gusa ngo yizeye ko byanze bikunze ruzarangira. 

02/Feb/ 2018,1 year ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...