Bosebabireba wakubitiwe muri Uganda akagirwa intere yatangiye gutora agatege | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bosebabireba wakubitiwe muri Uganda akagirwa intere yatangiye gutora agatege

Bosebabireba wakubitiwe muri Uganda akagirwa intere  yatangiye gutora agatege

Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Theogene Uwiringiyimana’ benshi bazi nka Theo Bosebabireba aherutse guhurira n’insanganya mu gihugu cya Uganda arakubitwa bikomeye ariko yatangiye gutora agatege.

Uyu muhanzi yakubiswe n’abantu batigeze bamenyekana bamusiga ari intere, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 mu gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala ubwo yari avuye Masanafu i Kampala mu gitaramo yari yatumiwemo.

Havuzwe amakuru menshi ndetse hari n’amakuru aherutse gukwira avuga yashizemo umwuka, ariko ubu nta kibazo uyu mugabo yatangiye gutora agatege ndetse ari no kugenda.

Kugeza ubu ntabwo aragaruka mu Rwanda ahubwo arwariye ku nshuti ye iba muri kiriya gihugu.

Uyu muhanzi byavuzwe ko yakubiswe kubera akagambane ka bagenzi batamwifuriza gutera imbere, n’ubwo nta gihamya ifatika ihari.

Theo Bosebabireba yakubiswe nyuma y'iminsi mike itorero rya ADEPR Kicukiro Shell yasengeragamo  rimuhagaritse ashinjwa  ibyaha birimo n’icyubusambanyi, ndetse  ritangaza ko azongera kwemerwa mu itorero namara gusaba imbabazi itorero n'abo yahemukiye.

    Ubwo Theo Bosebabireba yari akiri mu bitaro

   Uyu mugabo yatangiye gutora agatege

 

03/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
EVA
Kaze theo
Niyonsab
Yooooh Imana Ishimwe Kuba Agarutse Mumubiri Manawe Uhabwe Icyubahro Pee
Sponsored Content