MissRwanda2018/Live: Mushambokazi yitwaje abafana barimo Rwarutabura na Rujugiro (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018/Live: Mushambokazi yitwaje abafana barimo Rwarutabura na Rujugiro (Amafoto)

MissRwanda2018/Live: Mushambokazi yitwaje abafana barimo Rwarutabura na Rujugiro (Amafoto)

Kuri uyu 03 Gashyantare 2018 haramenyekana abakobwa 20 bazajya mu mwiherero ari nabo bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 n’ibisinga bye.

Abakobwa bahatana bose ni 35 bavuye mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali mu majonjora yatangiye kuwa 13 Mutarama kugera kuwa 27 Mutarama 2018.

Abahagarariye Intara y’Amajyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Intara y’Uburengerazuba ihagarariwe na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Intara y’Amajyepfo ihagarariwe na Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa, Ishimwe Noriella, Ikirezi Mpore Marie Wivine, Nzakorerimana Gloria, Umunyana Shanitah, Umuhire Rebecca, Uwase Ndahiro Liliane, Mushambokazi Jordan ndetse na Umutoniwase Anastasie.

Intara y’Uburasirazuba ihagarariwe na Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umutoni Fidela, Umwali Lindah na Bampire Diane.

Umujyi wa Kigali uhagaraiwe na Teta Shalon, Kayirebwa Marie Paul, Uwonkunda Belinda, Uwase Teta Anita, Ingabire Belinda, Umuhoza Karen na Umutoni Belise.

Muri aba bakobwa 35 haravamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero ari nabo bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda kuwa 24 Gashyantare 2018.

Umukobwa uba ufite amajwi menshi mu matora yo kuri telefone arahita yinjira muri 20 nta kindi kigendeweho, mu gihe abandi babikesha uburyo bitwaye imbere y’akanama nkempurampaka.

Abantu benshi baje gushyigikira abakobwa batandukanye, ndetse bafite umurindi ukomeye dore ko Jordan Mushambokazi yazanye Rwarutabura usanzwe afana ikipe ya Rayon Sport na Rujugiro ufana APR FC.

Akanama nkempurampaka kagizwe na Isheja Sandrine, Rusaro Carine na Francine Uwera Havugimana.

Abakobwa bari gutambuka kuza imbere y'akanama nkempurampaka aho babazwa ikibazo kimwe bakagisubiza mu rurimi rw'ikinyarwanda.

Amafoto: Mugarura Abraham

03/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content