Abakobwa 20 bazajya muri Boot Camp bamenyekanye, impanga imwe irasigara (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abakobwa 20 bazajya muri Boot Camp bamenyekanye, impanga imwe irasigara (Amafoto)

Abakobwa 20 bazajya muri Boot Camp bamenyekanye, impanga imwe irasigara (Amafoto)

Abakobwa 20 bazajya mu mwiherero mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 baraye bamenyekanye aho abandi 15 bari kumwe batabashije gukomeza.

Ni mu ijonjora rya nyuma ryaabye kuri uyu 03 Gashyantare 2018 mu ihema ry’ahabera imurikagurisha  mpuzamahanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Abakobwa bahatanye bari 35 baturutse mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, babonetse mu majonjora y’ibanze yabaye muri Mutarama 2018.

Aba bakobwa bose banyuze imbere y’akanama nkempurampaka kari kagizwe na Isheja Sandrine Rusaro Carine na Havugimana Francine, aho babazwaga ikibazo kimwe uwabazwaga yabaga atomboye.

Uko ari 35 bose barangiye abagize akanama nkempurampaka bajya kwiherera kugira ngo bahurize hamwe amanota, maze batangaze abakobwa 20 bakomeza n’abandi 25 basigara.

Mu byagendeweho harimo ubwiza bufite amanota 30, ibisubizo by’ibibazo bifite amanota 40 n’uburyo bw’imyitwarire mu misubirize byari bifite manota 30.

Abakomeje ni Umunyana Shanitah, Irebe Natacha, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Mutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwonkunda Belinda, Mushambokazi Jordan, Mutoniwase Paula, Nzakorerimana Grolia, Umutoni Charlotte.

Muri aba bakobwa 20 harimo Uwase Ndahiro Liliane watsinze abikesha kuba ari we ufite amajwi menshi mu matora yo kuri telefone.

Umutoni Belise wari ufite umuvandimwe we bavukiye igihe kimwe bari kumwe mu irushanwa ntiyabashije gukomeza.

Aba bakobwa bazamara ibyumweru bibiri mu mwiherero i Nyamata aho bazava kuwa 24 Gashyantare 2017 ari nabwo hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda n’ibisonga bye.

Muri uyu mwiherero aba bakobwa bazahabwa ikizamini cyanditse, cyikazafasha kumenya abakobwa 10 ba mbere ari nabo bazahatana ku munsi wa nyuma.

Amafoto: Mugarura Abrah

03/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...