Phil Peter ntari muri batandatu bazajya mu ijonjora rya nyuma rya Godfather East Africa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Phil Peter ntari muri batandatu bazajya mu ijonjora rya nyuma rya Godfather East Africa

Phil Peter ntari muri batandatu bazajya mu ijonjora rya nyuma rya Godfather East Africa

 Abategura irushanwa rya Godfather East Africa bamaze gutangaza abanyarwanda batandatu bazitabira ijonjora rya nyuma, aho umunyamakuru ukomeye akaba n’umu-Dj, Phil Peter atagaragayemo mu gihe yahabwaga amahirwe na benshi.

Iri rushanwa rya Godfather East Africa rifite imisusire nk’iy’iryahoze ryitwa Big Brother, aho abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bahurizwa mu nzu imwe, mu gihe runaka hakazatorwa uwitwaye neza.

Muri Mutarama 2018 mu Rwanda habaye injonjora rya mbere maze hatorwa abanyarwanda 10 muri 18 bari baryitabiriye.  Abo ni Sandra Teta, Vanessa Uwase, Sissi Ngamije, Gigi, Phil Peter, Jay Rwanda,Shiny, Carol Duran, Steven Rurangirwa na Sdney.

Aba 10 bashyiriweho icyiciro cyo gutora binyuze kuri interineti ari naho havuye 6 bazajya mu ijonjora rya nyuma muri Kenya,  ari bo Sandra Teta, Jay Rwanda, Sissi Ngamije, Vanessa Uwase, Shiny na Gigi.

Icyatunguranye ni uburyo umunyamakuru ukomeye akaba n’umu-DJ Phil Peter atagaragaye muri aba batandatu mu gihe hari benshi bamuhaga amahirwe.

Aba batandatu bazajya ju ijonjora rya nyuma rizabera muri Kenya kuwa 03 Werurwe 2018 aho hazafatwa abantu bane bazitabira iri rushanwa rizatangira kuwa 01 Mata 2018.

Iri rushanwa rizahuza abaturutse mu bihugu bine by’Afurika y’Uburasirazuba ari byo: u Rwanda, Uganda, tanzaniya na Kenya bose bakazaba ari 16 baba mu nzu imwe.

Iri rushanwa rizajya ryerekanwa kuri televiziyo no kuri interineti, uzajyaryegukana azahembwa amafaranga agera kuri miliyoni 20.

Aba bose bakomeje

Jay Rwanda nawe ari muri batandatu bazajya mu ijonjora rya nyuma

05/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content