Lupita Nyong'o yakuriye ingofero umunyarwanda wadoze kositimu yambawe na musaza we | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Lupita Nyong'o yakuriye ingofero umunyarwanda wadoze kositimu yambawe na musaza we

Lupita Nyong'o yakuriye ingofero umunyarwanda wadoze kositimu yambawe na musaza we

Mathew Rugamba ufite inzu y’imideli ya House of Tayo yabaye icyogere kubera ko aherutse kwambika umuvandimwe w’umunyakenyakazi umenyerewe mu gukina filime uzwi kw’izina rya Lupita Nyongo.

Iyi myambaro musaza wa Lupita Nyongo witwa Junior Nyongo yayambaye kuwa 30 Mutarama 2018  herekanwaga bwa mbere filime yitwa Black Panther mu Mujyi wa Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Nyuma y’iki gikorwa Lupita Nyongo yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze avuga ko yashimishijwe n’iyi myambaro umuvandimwe we Juniro Nyong'o yambaye iturutse mu Rwanda, ikaza kubageraho mu gihe gito kandi imeze neza.

Yagize ati ”Ikositimu umuvandimwe wanjye yari yambaye ubwo herekannwaga filime ya Black Panther, yakorewe i Kigali n’inzu ya House of Tayo, hoherejwe amafoto ye n’ibipimo , ayo mafoto  arigwa ubundi nyuma y’ibyumweru bibiri imyambaro yari imugezeho. Ubu ni ubumenyi bwo mu Rwanda! ”

Nyuma y’amagambo ya Lupita, hatangijwe #Hashtag iri mu mazina ya nyiri House of Tayo yiswe #MatthewRugamba.

Rugamba mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko yishimiye kuba amazina ye yabaye hashtag ndetse anahishura ko atari abyiteze ariko akaba ashimira Imana byimazeyo.

Iyi filime yakinnwemo n’abakinnyi basanzwe baramamaye mu bijyanye na sinema barimo Chadwick Boseman,  Michael B. Jordan, Lupita Nyong'o, Danai Gurira, Martin Freeman, Daniel Kaluuya, Letitia Wright, Winston Duke, Angela Bassett, Forest Whitaker, Andy Serkis. Yayobowe na Ryan Coogler, itunganywa na Kevin Feige na David J. Grant.

Iyi filime ivuga ku musore  T'Challa ugaruka ku ivuko ry’iwabo rya Afurika ahitwa Wakanda nyuma y’urupfu rwa se uba yari asanzwe ari umwami. Uyu musore uba yaraje gusimbura se atangira kwangwa na bamwe nawe agatangira gutsinda abanzi akoresheje izindi mbaraga kugira ngo  ahe umutekano abaturage be.

Lupita Nyong'o na Junior Nyong'o Junior yambaye imyambaro yakorewe i Kigali

 

05/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content