Knowless yagarutse ku nkuru z'ugutwita kwe mbere y'uko abana na Clement | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Knowless yagarutse ku nkuru z'ugutwita kwe mbere y'uko abana na Clement

Knowless yagarutse ku nkuru z'ugutwita kwe mbere y'uko abana na Clement

Umuhanzi Butera Knowless yavuze ko  kuvugwaho inkuru nyinshi z'ibihuha zirimo no gutwara inda atarshaka umugabo, byatumye ageraho areka no kuzisoma akajya abibwirwa n'abandi. 

Ingabire Jean d’Arc [Butera Knowless] ni umwe mu bahanzikazi bahaze bwuma mu Rwanda mu muziki ndetse ari mu bayoboye kuko yagiye yigwizaho ibihembo bikomeye bitandukanye.

Knowless kandi niwe muhanzikazi mu Rwanda wabashije kwegukana igihembo gikomeye mu Rwanda gitangwa buri mwaka cya Primus Guma Guma super Star.

Knowless umaze kuba umunyabigwi mu muziki , kuri ubu akorera ibikorwa bye bya muzika mu nzu y’umuziki yanashinzwe n’umugabo we Producer Ishimwe Clement uri mu bambere ntagereranywa  kubera intambwe amaze kugeraho mu gutunganya indirimbo.

Mu kiganiro Knowless aherutse kugurira kuri Radio Rwanda mu kiganiro Samedi détente yavuze ko atazibagirwa ukuntu higeze gucicikana inkuru z’uko atwite kandi ari amagambo.

Yagize ati ”Hari nk’igihe cyageze ntarubaka urugo nk’imyaka itatu ikurikirana bakajya bavuga ngo ‘Knowless aratwite’ buri mwaka buri mwaka, nyine nka kabiri mu mwaka. Nkahura n’umuntu nkabona ari kundeba cyane ubashije kuntinyuka."

Knowless yakomeje avuga ko kubera inkuru nyinshi z'ibihuha zagiye zimuvugwaho, byatumye areka kujya azisoma mu binyamakuru akajya azibiwrwa n'inshuti ze.

 Yagize ati "ariko urumva hari igihe cyageze ndavuga nti ‘igihe nzajya numva ko hari inkuru mbi yamvuzweho ntabwo nzajya mbisoma’ ubwo rero akenshi izo nkuru nari nsigaye nzibwirwa n’abandi.”

Knowless yavuze ko yashakanye na Ishimwe Clement nyuma y’igihe kigera ku myaka itandatu bakundana mu buryo bw’ibanaga n'ubwo byavugwaga mu itangazamakuru bakabihakana. Bashakanye 8 Kanama 2016, bafitanye umwaka umwe w’umukobwa.

Uyu mwana witwa Ishimwe Butera Or we Knowless yamusamye atarabana na Clement dore ko yamubyaye kuwa 22 Ugushyingo 2016 nyuma y'amezi 3 gusa bakoze ubukwe.

   Knowless asezerana na Clement

05/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
BYIRINGIRO
Komereza aho mukomezeguhirwa muraberanye.
Sponsored Content
Loading...