Bob Pro mu mishinga mishya n’itsinda rya Juda Muzik ari gufasha | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bob Pro mu mishinga mishya n’itsinda rya Juda Muzik ari gufasha

Bob Pro mu mishinga mishya n’itsinda rya Juda Muzik ari gufasha

Producer Bob ari gukorana cyane n’itsinda ry’abanyamuziki riri kuzamuka ryitwa Juda Muzik, akameze ko bafite impano ikomeye ishobora kubageze kure.

Iri tsinda ryamenyekanye cyane  mu minsi ishize mu ndirimbo yitwa ‘Biramvuna’  yakundwa byimazeyo, nyuma rikaza kugenda biguruntege gusa ubu rikaba riri mu mishinga mishya ndetse hari  n’indirimbo izajya hanze vuba bise ‘wa wundi’ bari gukorerwa na Bob Pro.

Juda Muzik igizwe n’abasore babiri Junior ubusanzwe witwa Mbaraga Junior Alex na Darest  ubusanzwe witwa Ishimwe Prince.

Aba basore bakiri bato baganira na Eachamps bavuze ko bashaka gukora cyane ndetse 2018 ikabasiga ku rundi rwego dore ko bifuza gukora cyane kurusha uko bakoze mu yindi myaka.

Junior umwe bagize iri tsinda yavuze ko Bob pro ari kubafashaka cyane, akababa hafi birenze kubakorera indirimbo ahubwo akabagira n’inama.

Yagize ati “Bob Pro aradufasha cyane wenda bimwe adufasha sinabivuga kuko n’impamvu z’akazi ariko atugira inama ndetse akatuba hafi ndetse ibikorwa byacu usanga 90% aba afitemo uruhare rukomeye.”

Aba bahanzi bamaze gukora indirimbo 3 harimo iyitwa "Ntizabagukoreho", "Biramvuna" n’iyitwa Am Looking For a Friend.

Bob Pro mu kiganiro nawe yahaye Eachamps yavuze ko yishimira cyane uburyo akorana n’aba bahanzi ndetse n’imwe mu ndirimbo bakoranye yitwa ‘Biramvuna’ ikaba yarabaye imwe mu ndirimbo zatumye  bagira abantu bamwe babamenya.

Yagize "Iriya ndirimbo n’indirimbo yitangiriro ni indirimbo igushyira ku isoko abantu bakakumenya, hari icyo yaberetse hari n’icyo yanyeretse niyo mpamvu ubona hari n’abantu babakurikirana yatumye bahita banagira umubare munini w’abantu babakurikirana, Biramvuna yagize uruhare rukomeye mu muziki wabo yabaye nk’ikintu gituritse hari ikintu ukora kikakwambutsa imbibi.”

Bob yavuze ko aba bahanzi bafite buri kimwe  cyose kihariye kugira ngo bamamare ndetse by’umwihariko bakaba bafite imyitwarire myiza, yavuze ko iyo bari kumwe muri Studio akunda kubabwira ko batagomba gucika intege bagakora cyane.

Yavuze ko kandi ari gukorana nabo indirimbo nshya kandi akaba ari gukora cyane kugira ngo izagire umusaruro uruta uw’indirimbo bakoranye mu minsi ishize igakundwa cyane.

    Juda Muzik na Bob Pro bari gukorana bya hafi

   Juda Muzik izanye ingamba nshya 

Biramvuna, indirimbo yabaye icyambu kuri Juda Muzik

05/Feb/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Mama Merkel
Keep it up Junior & Dearest tubari inyuma .... Juda Muzik from now on... Ibyo mukora murabizi niyo muririmba turabyumva 😉
ruderbowy
keep moving forward ma bowy mulina work wallah keep dat spirit #bob tenx 4dat nugufasha umusiki nyarwanda uteza imbere abana bafite imano barabishoboye kbsa
Vaola
Yng brs, Imana ibakomeze 💪🏽 Kdi mukomere, ibyiza biri imbere.rn Bob pro may God bless you
chento
Rodriguez ndabona abasore bawe baje neza kbsa
Rodrigue Murego
Keep up boys tubari inyuna
Sponsored Content