MissRwanda2018: Uwase Ndahiro yavuze ku kayabo bivugwa ko yashoye kugira ngo atorwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

MissRwanda2018: Uwase Ndahiro yavuze ku kayabo bivugwa ko yashoye kugira ngo atorwe

MissRwanda2018: Uwase Ndahiro yavuze ku kayabo bivugwa ko yashoye kugira ngo atorwe

Uwase Ndahiro Liliane wabonye amahirwe yo kujya mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, arahakana gushora amafaranga yitoresha kuri telefone.

Kuwa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2018, nibwo habaye ijinjora rya Nyuma ry’abakobwa 20 bazajya mu mwiherero, akaba ari nabo bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 n’ibisonga bye bibiri.

Muri abo bakobwa harimo umwe witwa Uwase Ndahiro Liliane wahize abandi mu matora yo kuri telefone aho yari afite amajwi 56500, akaba yararushaga abandi bari kumwe hafi kuba kuba inshuro 2.

Abenshi babonaga ukuntu uyu mukobwa yari afite amajwi menshi, bibazaga aho abantu bamutora bari kuva ndetse bamwe bagahamya ko yashoyemo amafaranga atari make  kugira atorwe, dore ko amajwi afite ahwanye n’amafaranga na miliyoni 1 n’ibihumbi 695.

Mu Kiganiro na Eachamps, Uwase Ndahiro Liliane, yadutangarije ko yishimiye kuba ari mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero ariko ahakana kuba ari we watanze amafaranga kugira ngo atorwe, ahubwo ko yatowe n’inshuti ze n’abandi babona ko ashoboye.

Yagize ati “ njyewe ndi umunyeshuri, niga muri kaminuza, nta kazi kandi mfite gahambaye, ndetse ababyeyi banjye ni abantu basanzwe, rero ibyo bintu ntabwo ari byo. Ikintu cyamfashije ni ukubana neza n’abantu ikindi ni uko hari benshi bambonamo ubushobozi kandi babona ko nindamuka ntowe hari icyo nzageza ku gihugu cyanjye.”

N’ubwo Uwase Ndahiro Liliane avuga ko  nta mafaranga yatanze kugira ngo atorwe, avuga ko umuryango we washoye amafaranga atari menshi, yo gukoresha imipira, n’impapuro zo kumwamamaza.

Uyu mukobwa ahamya ko n’iyo hatabaho ibyo gutora kuri telefone, yari gukomeza kuko yitwaye neza imbere y’abagize akanama nkempurampaka

Yagize ati “ sinzi iba mwarambonye ntambuka, uko nari nambaye, ibyo nasubije byagaragaje ko nshoboye, amajwi aza ari nk’inyongera.”

Uyu mukobwa waserutse yambaye ikanzu idoze mu gitambaro  gifite amabara y’ibendera ry’u Rwanda, yavuze ko ari we wayidodesheje mu rwego rwo kugaragaza ishema atewe no kuba umunyarwandakazi.

Uwase Ndahiro afite umushinga wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, aho azashishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burere bw’abana babo kuko hari ababyeyi batakibona umwanya wo kuganiriza abana babo bigatuma bajya mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge.

Uwase Ndahiro Liliane wahize abandi mu matora yo kuri telefone

05/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
umurerwa
Mubyukuri uyumukobwa atabaye muss rwanda nakemera ko harimo ikimenyane. Simuzi ariko niwe mukobwa nabonye waba miss RwAnda akagire icyo atugezaho. Byonyine uko yisobanura . Njye yaranyuze pe
Sponsored Content