Yemba Voice bazaririmba hamwe n'ibihangange ku Isi muri Amani Festival | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yemba Voice bazaririmba hamwe n'ibihangange ku Isi muri Amani Festival

Yemba Voice bazaririmba hamwe n'ibihangange ku Isi muri Amani Festival

Itsinda ry’abaririmbyi rya Yemba Voice bazaririmba mu iserukiramuco rya Amani Festival rizabera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo , aho bazaba bari kumwe n’ibindi bihangange bikomeye ku rwego rw’Isi.

Itsinda rya yemba Voice rigizwe n’abasore batatu (Moses MUNGABUTSINZ, Norbert RUSANGANYA, na Bill RUZIMA )   bize mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo, bakaba ari bamwe mu banyempano bagaragaza icyizere muri muzika.

Aba basore bakorana bya hafi n’umuhanzi Mani Martin bari mu bazaririmba mu iserukiramuco ribera i Goma muri RDC ryitwa Amani Festival kuva kuwa 9 Gashyantare kugera kuwa 11 Gashyantare 2018.

Iri serukiramuco ry’indirimbo n’imbyino rizaba ribaye ku nshuro ya 5 rizitabirwa n’abandi bahanzi bakomeye nka Chameleone na Maurice Kirya bo muri Uganda,  Zao, Ferre Gola, Ira Irene, Anderson Mukwe, Dub Inc bo mu Bufaransa, n’abandi benshi.

Iri serukiramuco kandi rizitabirwa n’amatsinda y’ababyinnyi agera kuri 15 aturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Moses uhagarariye iri tsinda yavuze ko ari intambwe ikomeye kuri bo, anahishura ko ari Mani Martin wabigizemo uruhare rukomeye.

Yagize ati ”Kugira ngo tujyemo navuga ko twabifashijwemo na mukuru wacu Mani Martin, muzi y’uko we yari yarayigiyemo mbere yacu. Twarabisabye dutanga ibintu byose bisabwa bareba umuziki dukora ndetse n’amashusho y’ibitaramo twagiye twitabira tukaririmba live baza kutwemerera.”

Moses yavuze ko biteguye kungukira ubumenyi muri iri serukiramuco kuko bazahura n’abahanzi batandukanye bakomeye mu karere.

Yagize ati “Ubumenyi twiteguye gukurayo hari ukumenya imiziki itandukanye kuko tuzahura n’abahanzi bakora  injyana zitandukanye, tuzamenyana n’abo bahanzi kandi dushobora no kuhabona amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye ndetse n’izina ryacu rikomeze kuzamuka.”

Amani Festival yatangiye muri 2014 igamije kwimakaza umuco w’amahoro, imaze kwitabirwa n’abahanzi bakomeye batandukanye barimo Sauti Sol, Nneka, Ismael Lo, Werrason n’abanyarwanda nka Mani Martin waryitabiriye inshuro nyinshi na Mutoni Angel.

Abahanzi bazaririmba muri Amani Festival

Theos Uwiduhaye

06/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(7)
Piscoo
Congz brothers..Muzaseruke neza nk'uko bisanzwe
seleman bugesera lizieli
tubarinyuma basore
Amina
Wawuu congz kuri yemba turabakunda
Madinah
Wow!congratulation to ma lovely team Yemba voice.courage kbsa hamwe n'Imana muzabikora neza knd we are proud of u.
clement Titan
congratulation mhn muzabikora
naomie
Wooowww congs ikipe mfana imbere ni heza mukomereze aho
rodrigue
I'm so proud of you guys yemba voice congratulations tomorrow is better than today
Sponsored Content