Imihigo ya Grolia ushaka kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018(Video) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imihigo ya Grolia ushaka kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018(Video)

Imihigo ya Grolia ushaka kuba Nyampinga w’u Rwanda 2018(Video)

Nzakorerimana Grolia, umukobwa uri  mu 20 batorewe kujya mu cyiciro cya mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda, yatangaje ko naba Nyampinga w'u Rwanda 2018 azashyira imbaraga mu gukangurira urubyiruko kwizigama dore ko yari yaratangiye kubikora.

Nzakorerimana Grolia afite imyaka 20, areshya na metero 1.71 agapima ibiro 65. Avuka mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo akaba ari naho yiyamamarije. Avuka mu bana batanu akaba uwa kabiri. 

Uyu mukobwa yasoje amashuri ye yisumbuye umwaka wa 2017 ahitwa APEK yiga ibijyanye no gucunga umutungo.

Yabwiye Eachamps ko umushinga we ugamije gushishikariza urubyiruko kuzigama ndetse akaba yaratangije  mu karere akomokamo amatsinda y’urubyiruko 3, aho buri munyamuryango yizigama  amafaranga y’u Rwanda 300 buri cyumweru, bakagurizanya ndetse bakaba bafite gahunda yo kwaka inguzanyo bagakora umushinga ugaragara.

Kanda hano urebe uburanga bwa Grolia

Videwo igaragaza imihigo y'uyu mukobwa 

06/Feb/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
innocent
ndabona bimeze nez 2
Sponsored Content