Buravan utarashaka kujya muri PGGSS 7, avuga iki ku y'uyu mwaka? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Buravan utarashaka kujya muri PGGSS 7, avuga iki ku y'uyu mwaka?

Buravan utarashaka kujya muri PGGSS 7, avuga iki ku y'uyu mwaka?

Umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Buravan aratangaza ko  no muri uyu mwaka wa 2018 atiteguye kuba yajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star biturutse kuri gahunda nyinshi afite zirimo no gushyira hanze alubumu ye ya mbere.

Mu mwaka ushize wa 2017 Buravan yari uri mu bahanzi bakunzwe, akaba yaranahabwaga amahirwe yo kuba yajya mu bahanzi 10 bazahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7.

Uyu muhanzi yaje gutungurana hakiri kare ubwo yatangazaga ko atiteguye kuba yajya muri iri rushanwa kabone n’ubwo hari abamugirira icyizere. Yavugaga ko hari ibyo agikeneye gukora ku muziki we kugira ngo abone kuba yahatana.

Mu kiganiro Eachamps Yvan Buravan yavuze ko muri iyi minsi ahugiye ku gukora kuri alubumu ye ya mbere azashyira hanze muri uyu mwaka n’ubwo atatangaje uko izaba yitwa n’igihe izagira hanze.

 Iyi alubumu izaba iriho indirimbo zitandukanye yakoze mu bihe byashize n’izindi zitarasohoka harimo n’iyo yakoranye n’itsinda ryo muri Kenya rya Sauti Sol.

Ku kijyanye no kuba yaba yaramaze kwitegura kuba yajya guhatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yavuze ko gahunda afite muri uyu mwaka zitamwemerera kujya muri iri rushanwa n’ubwo ataramenya niba azanagirirwa icyo cyizere.

Yagize ati “ urumva nsa nk’ufite izo gahunda zitari nke,  sinahamya ko byanshobokera, ngira ngo ni ukubanza nkareba ibyo nkeneye kurusha ibindi, amahirwe menshi ni uko bitakunda.”

Muri uyu mwaka wa 2018 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rizaba ribaye ku nshuro ya 8, rikaba ari ryo ryonyine abahanzi benshi baba bateze amaso kuko bahakura amafaranga, bikanabafasha kwegera abakunzi babo.

Buravan ni umuhanzi ufashwa n’inzu ya Nwe Level kuva muri 2015, amasezerano yabo ya mbere yarangiye muri Gicurasi 2017, baba baretse gukorana gusa mu Ugushyingo 2017 yongeye gusibirayo barakorana.

Tags

06/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content