Queen Cha yahishuye icyakorwa ngo umuziki w’u Rwanda urenge urwego uriho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Queen Cha yahishuye icyakorwa ngo umuziki w’u Rwanda urenge urwego uriho

Queen Cha yahishuye icyakorwa ngo umuziki w’u Rwanda urenge urwego uriho

Mugemana Yvonne [Queen Cha] yavuze ko ugereranije aho umuziki uri ubu ari ho kwishimirwa ndetse ahishura ko gukorana n’abandi bahanzi bakomeye no kwambutsa umupaka ibikorwa byabo ari kimwe mu bizatuma umuziki w’u Rwanda ugera kure.

Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki ku buryo bw’umwuga muri 2012 abibangikanya n’amasomo  aho yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda icyo gihe yari iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Queen Cha yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa ‘Umwe Rukumbi’ yahuriyemo na Riderman ikaza kuba icyambu cyamufashije gutangira kurangamirwa, Alone, Kizimya Mwoto, Njye Ndagukunda, Icyaha Ndacyemera, Ishusho y’Urukundo , Never aherutse gushyira hanze yahuriyemo na Riderman ndetse n’izindi.

Mu kiganiro aheruka yagiranye na Eachamps yavuze ko yishimira intera umuziki w’u Rwanda umaze kugeraho ndetse avuga ko  kuba abahanzi bo mu Rwanda bataratumirwaga mu bitaramo bikomeye byo hanze ari ukubera ko ntaho umuziki uragera gusa avuga ko hamwe no gukora cyane bizakunda.

Yagize ati ”Urebye hari icyizere cy’uko imbere h’umuziki nyarwanda ari heza ntago twatumirwa ntaho umuziki uragera, ntago ibintu byazira rimwe umuntu arabikorera.  Ikigomba gukorwa ngo abahanzi bo mu Rwanda barenge imbibe, ni ugukora cyane bagakorana n’abandi bahanzi , imiziki yacu igatangira gucurangwa hanze[mu mateleviziyo no ku maradiyo] kandi nziko byatangiye gukorwa.”

Queen Cha yavuze ko mu gihe ibi nibikomeza gukorwa umuziki wo mu Rwanda uzagera kure kandi abahanzi bitwa ko bakomeye mu Rwanda bagatumirwa ahantu hatandukanye ku Isi badatumiwe n’abandi banyarwanda baba hanze ahubwo ari abanyamahanga babifuza.

Zimwe mu ngamba afite kugira ngo umuziki we ugere kure harimo kuba ari gukora cyane ndetse aherutse gushyira hanze indirimbo yahuriyemo na Riderman bise Never iri gukorerwa amashusho azajya hanze mu minsi ya vuba.

Tags

06/Feb/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content