Umunya-Tanzaniyakazi uvuga ko yakuyemo inda ya Radio yashenguwe n’urupfu rwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunya-Tanzaniyakazi uvuga ko yakuyemo inda ya Radio yashenguwe n’urupfu rwe

Umunya-Tanzaniyakazi uvuga ko yakuyemo inda ya Radio yashenguwe n’urupfu rwe

Umukinnyi w’amafilime wo muri Tanzania witwa Ummy Wenslus uzwi cyane nka Dokii yahishuye ko yakuyemo inda ya nyakwigendera Mowzey Radio wahoze mu itsinda ririmba rya GoodLyfe .

Umwe mu nshuti za hafi za Dokii yabwiye Global Publishers yandikirwa muri Tanzania ko we na Radio bari mu rukundo dore ko Radio hari ubwo yagiye muri Tanzaniya akajya kumusura mu rugo iwe. Uyu muntu yemeje ko uyu mukobwa yigeze no gukuramo inda ya Radio.

Dokki nawe yemereye Global Publishers ko yakundanye na Radio dore ko baniganye ibijyanye n'umuziki muri Uganda. Uyu mukinnyi wa filime wababajwe bikomeye n'urupfu rw'uyu muhanzi bakundanaga, yemeye ko  yigeze no gutwita inda ye ariko kubw'amahirwe make ikaza kuvamo.

Moses Ssekibogo [Radio]  wo mu itsinda rya Goodlyfe yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebbe. Yavunitse ijosi ndetse agira ibikomere mu mutwe bimuviramo kubagwa ngo akurwe ibibumbe by’amaraso mu bwonko.

Uyu musore yamaze ibyumweru bibiri ari muri koma mu bitaro bya Case Hospital mu Mujyi wa Kampala aza gupfa kuwa 1 Gashyantare 2018.Yapfuye nyuma y'iminsi mike yujuje imyaka 34. Yashyinguwe kuwa gatandatu tariki 03 Gahyantare 2018.

Yasize abana batatu bazwi , barimo babiri yabyaranye na Lilian Mbabazi ndetse n’undi umwe yabyaranye n’umuzungukazi.

    Dokii yari iminsi ameranye neza na Radio ndetse banapangaga ubukwe

    Urupfu rwa Radio  rwashenguye benshi kubera ijwi rye ryari ryihariye 

06/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Jeanne
Ngo abana batatu batazwi?? Uri umuswa gusa
Sponsored Content