Lil G wazinutswe kuvuga ku by’urukundo rwe, agiye kumurika alubumu ya gatatu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Lil G wazinutswe kuvuga ku by’urukundo rwe, agiye kumurika alubumu ya gatatu

Lil G wazinutswe  kuvuga ku by’urukundo rwe, agiye kumurika alubumu  ya gatatu

Karangwa Lionel uzwi mu muzika nka Lil G agiye kumurika album ye ya gatatu yise ‘Umubyeyi’ izasohokana n’amashusho.

Lil G ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda batangiye umuziki bakiri bato, yamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye zatumye akundwa byimazeyo zirimo ‘Nimba Umugabo yahuriyemo na Meddy’,  ‘Nzabikwitura yakoranye na Diplomate’, ‘Aca Blague’, ‘Nyegera Nseke’, n’izindi zirimo n’iyo akunzwemo muri iki gihe yitwa ‘Umubyeyi’.

Ubu ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye gatatu yise "Umubyeyi" izaza ikurikira izindi zabanje zirimo iyo yise ‘Nimba Umugabo’ na ‘Ese Ujya Unkumbura’ aheruka gushyira hanze.

Lil G uvuga ko anyotewe no kongera kugaragara imbere y’abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse n’abe muri rusange,  akaba yitegura gushyira hanze umuzingo we wa gatatu uzajya hanze muri Werurwe 2018.

Aganira na Eachamps yavuze ko atarashyira ku murongo neza ibijyanye n’iyi alubumu gusa avuga ko igisigaye ari ugushaka itariki n’aho igitaramo kizabera ndetse n’abahanzi bazafatanya nawe.

Yagize ati ”Ndi kwitegura gushyira hanze alubumu yanjye ya gatatu nise Umubyeyi, izaba iriho indirimbo 12 izajya hanze muri Werurwe 2018. Ntago ndashyira ku murongo ibijyanye na yo byose  gusa vuba aha,  byose nzabitangaza gusa ndashaka kubigira ibintu by’umwihariko, indirimbo zanjye  11 zose ni amashusho iyindi imwe izaba ari amajwi ndetse nzanayiririmba mu buryo bw’umwihariko kuri uwo munsi.”

Kuri iyi aulbumu ya gatatu ya Lil G hariho indirimbo nyinshi zitandukanye yahuriyemo n’abandi bahanzi harimo n’iyo yakoranye n’umuhanzi wo hanze y’u Rwanda ndetse n’indi yahuriyemo na Christopher.

Yazinutswe ibyo kuvuga ku rukundo rwe..

Lil G ni umwe mu bahanzi bagiye bavugwa cyane mu itangazamakuru mu nkuru zo gukundana n'abakobwa benshi batandukanye, hari n'ubwo yigeze gutangaza ko akundana n'umukecuru w'umuzungu waje kumwigarika.

Lil G wabyaranye n'umukobwa ariko ntibakomeze gukundana, yavuze ko atagishaka kubivugaho ahubwo yemeza ko ari mu bindi bikorwa bifite akamaro kurusha gushyira cyane umutima muri ibyo.

Yagize ati ”Mureke tujye twikorera umuziki tuvuge iby’umuziki naho biriya bindi tubireke, ntabwo nkishaka kuvuga ku by’urukundo. Iby’urukundo rwanjye ndacyabigira ibanga.”

Uyu muhanzi yavuze ko gusa adateganya gushinga urugo vuba kuko abona ubuzima bukiryoshye, avuga ko ibintu by’ubukwe atari ibyo guhubukirwa gusa yemeza ko akibitekerezaho.

   Umuhanzi Lil G ugiye gushyira hanze album ye ya gatatu

Umubyeyi, indirimbo Lil G yitiriye album ye ya gatatu

Tags

06/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content