Icyo Derek wo muri Active avuga ku mukobwa yasimbuje Teta Sandra | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Icyo Derek wo muri Active avuga ku mukobwa yasimbuje Teta Sandra

Icyo Derek wo muri Active avuga ku mukobwa yasimbuje Teta Sandra

Umuririmbyi wo mu itsinda rya Active Derek Sano aratangaza ko umukobwa yasimbuje Sandra Teta yihariye kuko afite ubumuntu butandukanye n'ubw'abandi bose yakundanye nabo, ariko ngo ntiyifuza kumutangazaho byinshi

Mu minsi yashize hakwiriye inkuru  y’uko Derek Sano wo mu itsinda rya Active yaba ari mu rukundo n’inkumi itaramenyekana izina.

Derek yahoze akundana  na Sandra Teta baza gutandukana muri Kamena 2016 bamaze imyaka ibiri bakundana, ubwo uyu muhanzi ubwe yabengaga umukobwa akoresheje urubuga rwa Instgram.

Icyo gihe yagize ati ”Nongeye kuba ingaragu.”

Ubu butumwa yari yabwanditse nyuma  y’igihe gito yanditse avuga ko imiryango ikinguye ku muntu ushaka gusohoka mu buzima bwe ndetse n'abashaka kwinjira bahawe ikaze.

Yagize ati ”Urifuza kuza mu buzima bwanjye, imiryango irakinguye. Urifuza gusohoka mu buzima bwanjye, imiryango [nabwo] irakinguye. Ndagusaba gusa ikintu kimwe; wihagarara mu muryango, urafunga urujya n’uruza.”

Mu kiganiro Derek aherutse kugirana na Isango, yavuze ko atavuga amazina y’uyu mukobwa kuko atari ngombwa gusa yemeza ko koko akundana nawe kandi bameze neza.

Yagize ati ”Uriya mukunzi wanjye ntago nababwira izina rye ntago namuvuga kuko si ngombwa.”

Derek yavuze ko uyu mukobwa yihariye mu mico ndetse akaba afite ubumuntu butandukanye n’ubwabandi bose yahuye nabo.

Yagize ati ”Uko Imana yamuremye afite ubumuntu butandukanye n’ubwabandi bose.” Uyu musore abajijwe icyo Arusha abandi bose yavuze ko atabona uko abisobanura mu magambo make avuga ko ‘bitakwirwa mu magambo kuko umutima ariwo ubyumva’.

Derek yavuze ko atamugereranya n’abandi bakundanye.

     Umukobwa ukundana na Derek

06/Feb/ 2018,2 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(3)
jadox
bro kora umuti muhung wang
manzi
hhhhhhh bro uri umuntu wumugabo ntampamvu zokumuteza abantu uretse ko hari abamuzi
bright
bro kbx komerezaho imana izaguheremo umugisha
Sponsored Content