Abazitabira irushanwa rya Godfather East Africa bahawe umukoro utoroshye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abazitabira irushanwa rya Godfather East Africa bahawe umukoro utoroshye

Abazitabira irushanwa rya Godfather East Africa bahawe umukoro utoroshye

Abazitabira ijonjora rya Nyuma ry’irushanwa rya Godfather East Africa 2018 basabwe guhimba indirimbo zubahiriza ibihugu byabo, bakazazirimba, uzarusha abandi agahembwa bishimishije.

Ku Cyumweru gishize nibwo hamenyekanye abanyarwanda batandatu bazajya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Godfather East Africa 2018 aribo, Sandra Teta, Uwase Vanessa, Jay Rwanda, Sissi Ngamije, Gigi na Shiny.

Tariki 03 Werurwe 2018 bazajya muri Kenya ahazabera ijonjora rya nyuma rizasiga hamenyekanye 16 bo mu bihugu bine bazahatana guhera kuwa 01 Mata 2018.

Abategura irushanwa rya Godfather East Africa batangaje ko abazajya mu ijonjora rya nyuma bagomba gutangira guhimba indirimbo zubahiriza ibihugu byabo, bakazazirimba kuwa 03 Werurwe 2018, ku munsi w’ijonjora ny’irizina, kandi ko uzarusha abandi azahabwa ibihembo bishimishije.

Irushanwa rya Godfather East Africa ryaje risimbura iryitwaga Big Brother Africa, ritakiba kubera ibikorwa byaberagamo byanduje isura yaryo. Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine byo muri Afurika y’u Uburasirazuba ari byo: U Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzaniya.

Abazaryitabira bazajya baba mu nzu imwe muri Kenya, aho ubuzima babayeho buzajya bwerekanwa kuri televiziyo zitandukanye, uzaba yaritwaye neza, akazahembwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

07/Feb/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content