Abahanzi bo mu Rwanda bagiye gushyingura Radio, bagenewe inkunga | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahanzi bo mu Rwanda bagiye gushyingura Radio, bagenewe inkunga

Abahanzi bo mu Rwanda bagiye gushyingura Radio, bagenewe inkunga

Abahanzi b’abanyarwanda bagiye gushyingura nyakwigendera Radio bahawe amadorali y’Amerika ibihumbi 5 n’umuherwe Bryan White mu rwego rwo kubafasha guteza imbere ibikorwa byabo.

Kuwa 03 Gashyantare 2018, ni bwo umuhanzi Radio waririmbaga mu itsinda rya Goodlyfe, yashyinguwe, nyuma y’urupfu rwe rwabaye kuwa 01 Gashyantare 2018, rukababaza abantu benshi.

Nk’uko itsinda rya Goodlyfe ryari risanzwe rifitanye umubano n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, hari bamwe bagiye gutabara barimo Uncle Austin, Dj Pius, Safi Madiba, Phiona Mbabazi, Kid Gaju n’abandi batandukanye.

Nyuma y’imihango yo gushyingura, abahanzi bo mu Rwanda bahuye na Weseal waririmbanaga na Radio, hamwe na Bryan White wafashije cyane mu gihe Radio yari arembye.

Ikinyamakuru Uganda Online cyanditse ko Bryan White yiyemeje gufasha Weseal mu gihe cy’umwaka wose aho azajya amwifashisha mu kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango we utegamiye kuri leta witwa Bryan White Foundation, amafaranga azajya amuhemba akazajya ayagabana n’umuryango wa Radio

Yagize ati “ numvise abantu bavuga ngo ibya Weseal birarangiye ubwo atari kumwe na Radio, cyangwa bibaza ikizakurikira urupfu nyuma y’urupfu rwa mugenzi we ariko, Weseal ameze neza. Azajya aririmba mu bikorwa byose bya Bryan White Foundation, kandi yishyurwe nk’uko bari kwishyurwa ari babiri.”

Uyu mugabo uteganya kuzana uyu muryango utegamiye kuri leta mu Rwanda, yanafashije abahanzi b’abanyarwanda bari aho, aho yabahaye amadorali ibihumbi 5, (asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda) mu rwego rwo kubafasha guteza imbere ibihangano byabo.

Bryan White wafashije itsinda rya Goodlyfe kuva rigitangira yitanze cyane mu gihe Radio yari arwaye, aho yatanze miliyoni 25 z’amashilingi kugira ngo avuzwe ariko bikarangira yitabye Imana.

Abahanzi mu myambaro y'umuryango wa Brayn White ugiye kuza mu Rwanda

07/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...