Ukekwaho kwica Radio yagejejwe imbere y'urukiko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ukekwaho kwica Radio yagejejwe imbere y'urukiko

Ukekwaho kwica Radio yagejejwe imbere y'urukiko

Umusore ukekwaho gukubita umuhanzi waririmbaga mu itsinda rya Godlyfe bikamuviramo gupfa yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa 7 Gashyantare 2018.

Godfrey Wamala uzwi nka Troy niwe wari ushinzwe umutekano mu kabari ka De Bar aho Radio yakubitiwe, bikaba bivugwa ko ari we wamukubise.

Radio yagiye mu bitaro amarayo icyumweru kimwe nyuma yitaba Imana kuwa 01 Gashyantare 2018.

Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2018, Troy yagejejwe imbere y’urukiko rwa Entebbe aho ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi.

Ku cyumweru gishize nibwo Polisi yo muri Uganda yafashe wamala aho yari yihishe mu rugo rw’inshuti ye mu gace ka Kyengera.

Nyuma y’urupfu rwa Radio ubuyobozi bw’umujyi wa Entebbe bwafashe umwanzuro wo gufunga akabari ka De Bar Radio yakubitiwemo na nyirako atabwa muri yombi

Tags

07/Feb/ 2018,8 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
0727381310
REJINA
Sponsored Content
Loading...