Teta Diana yasubitse gushyira hanze alubumu ye ya mbere | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Teta Diana yasubitse gushyira hanze alubumu ye ya mbere

Teta Diana yasubitse gushyira hanze alubumu ye ya mbere

Umuhanzikazi w'umunyarwanda uba ku mugabane w'Uburayi, Teta Diana yasubitse ibyo gushyira hanze alubumu ye ya mbere yise ‘Iwanyu’.

Iyi alubumu ya Teta Diana usigaye aba i Burayi mu gihugu cy’Ububiligi,  ajya kuyita "Iwanyu" yashingiye kuri imwe mu ndirimbo yakoze kubera urukumbuzi yifitemo nyuma y’igihe kinini atagera mu Rwanda, ndetse ubutumwa buri mu ndirimbo ziyigize buri mu Kinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga kuko izumvwa n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange.

Yateganyaga kuyimurika muri Gashyantare 2018 abinyujije ku mbuga zitandukanye nka Spotify, iTunes ndetse n’izindi. Akaba yateganyaga no gukora ibitaramo byo kuyimenyekanisha mu Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook yavuze ko yabaye yigije inyuma itariki yo gushyira hanze iyi alubumu, abishyira mu kwezi kwa Gicurasi 2018 ari nako yavutsemo.

Yagize ati "Niseguye kuri mwe mwese mwari mutegereje alubumu ‘Iwanyu’ ntigisohotse muri uku kwa kabiri[Gashyantare] , ndayibashyikiriza mu kwezi kw'imitsindo n'imigisha, ari na ko kwezi mama yanyibarutse. Muragahorana Imana n'u Rwanda.”

Teta Diana amaze imyaka igera kuri ibiri aba i Burayi, ndetse ni naho akorera ibikorwa bitandukanye bya muzika. Ntiyatangaje impamvu nyamukuru yatumye asubika iki gikorwa cyo kumurika alubumu ye ya mbere.

Teta Diana yamenyekanye cyane muri 2013, ubwo yaririmbaga mu ndirimbo yitwa Fata Fata yahuriwemo n'abahanzi benshi. Nyuma y'aho yakomeje gukora indirimbo zitandukanye ziri mu mudiho wa Kinyarwanda.

Birangwa, indirimbo Teta aheruka gushyira hanze

07/Feb/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content